Mu gihe abura ukwezi kumwe n’iminsi mike ngo yuzuze imyaka 113, Bwana Emilio Flores Márquez wahoze akora umurimo w’ubuhinzi bw’ibisheke akaba akomoka mu gihugu cya Porto Rico yesheje agahigo ko kuba ariwe muntu ukuze kurusha abandi kuri iyi si ya Rurema.
Nkuko bitangazwa na Guiness World Record, uyu mugabo yavutse tariki ya 8 Kanama 1908, avukira mu mujyi wa Carolina, mu gihugu cya Puerto Rico muri Amerika y’Epfo. Emilio yavutse ari uwa kabiri mu muryango w’abana 11. Kuva mu buto bwe akaba yaragiye ahabwa inshingano zo kwita kuri barumuna be.
Bitewe kandi nuko yari umuhungu mukuru mu muryango we, dore ko uwo yakurikiraga yari umukobwa, byatumye akura afasha se mu mirimo yo mu mirima y’ibisheke. Akiri muto yabaga afite inshingano zo kubyuhirira, amaze gusoreka akajya afatanya n’abandi mu kubisarura ndetse no kubipakira imodoka zazaga kubitwara.
Mu kiganiro yagiranye na Guiness World Records yagize ati: “Kaba akazi ko mu murima, haba kwita kuri barumuna banjye, byose byari inshingano zanjye kuko mu gihe cyanjye umwana w’umuhungu mukuru byose niwe byabaga bireba.”
Emilio Flores Márquez yashakanye na Andrea Perez bamaranye imyaka 75 kuko uyu mufasha we yaje kwitaba Imana muri 2010, bakaba bari bafitanye abana bane. Márquez kandi afite abuzukuru batanu n’abuzukuruza batanu.