Amizero
Amakuru Politike

Abadepite b’Umuryango RPF bari mu Nteko Ishinga Amategeko barasabwa gukora neza ku nyungu z’abaturage babatoye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukwakira 2021, Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe yasabye abadepite b’Umuryango RPF Inkotanyi bari mu Nteko Ishinga amategeko kurushaho kuzuza neza inshingano zabo mu nyungu z’abaturage babatoye.

Ibi François Ngarambe yabibasabye mu mwiherero w’umunsi umwe uhuje abadepite ba RPF Inkotanyi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, wabahurije ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu mwiherero kandi aba badepite basabwe kwimakaza ibiganiro hagati yabo kugira ngo bibafashe kumva ibintu kimwe nk’intore z’umuryango RPF.

Umunyamabanga Mukuru yabwiye abadepite ko ari ngombwa kugira
indagagaciro z umuyobozi zikwiye no kuba ba nkore neza bandebereho, anabasaba kandi gukomera ku bumwe no kwibuka ko bahagarariye Abanyarwanda bose.

François Ngarambe yasabye abadepite kwicisha bugufi abibutsa ko kwicisha bugufi atari ukugira intege nke ahubwo ari indangagaciro nziza ikwiye umuyobozi wo muri RPF Inkotanyi.

Photos: RBA

Related posts

Daddy de Maximo yatangije igikorwa cyo kurohora Isimbi Noeline kureka gukina pornography

Christian Hakorimana

Afrobasket zone 5: U Rwanda rutsinze umukino warwo wa gatatu (Amafoto)

Christian Hakorimana

Nubwo yakatiwe igifungo cy’umwaka ashobora kutazigera yinjira muri gereza: Nicolas Sarkozy

Shyaka Josbert

Leave a Comment