Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Politike Uburezi

“Aba bana ni abana badasanzwe, bakoze ibizamini mu bihe bidasanzwe kandi bakora ibidasanzwe”: Umuyobozi wa Kingdom School. [AMAFOTO]

Mu muhango wo kwishimira intsinzi y’abana barangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza (P6 Graduation Ceremony), Umuyobozi akaba na nyiri Kingdom School, yavuze ko atabona uko ashima Imana kuko ngo ibyo yakoze byamurenze. Yavuze ko abanyeshuri bitwaye neza cyane mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2020-2021, akoresha amagambo agira ati: “Aba ni abana badasanzwe kuko murabizi bakoze ibizamini mu bihe bidasanzwe, maze bakora ibyo benshi batari biteze, ni abo gushimwa”.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021, ibyishimo byari byose ku babyeyi b’abana barangije umwaka wa Gatandatu bagiye mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye. Bose bahurizaga ku kuba abana babo barabonye amanota meza cyane, bityo ngo bikaba byarabahesheje ibigo byiza bizabafasha gukomeza gushimangira ibyo bigiye kuri Kingdom School nk’uko byemejwe na Kabatesi Béatrice, umubyeyi wa Gatete Mupenzi Fred wagize amanota ya mbere muri Kingdom. N’ikiniga cyinshi ati: “Byandenze, nabuze uko mbivuga, umuhungu wanjye yatsinze neza cyane kandi byatumye bamuha ishuri ryiza cyane”.

Kabatesi Béatrice, umubyeyi wa Gatete Mupenzi Fred.

Umuyobozi akaba na nyiri Kingdom School, madame Uwimana Immaculée, yashimye cyane ababyeyi babagiriye icyizere bakabahitamo ngo babarerere abana, abizeza ko batazabatenguha, aboneraho no gusaba abatarayoboka iri shuri kuriyoboka ku bwinshi kuko ngo ibikorwa byivugira, umusaruro babonye ukaba ugaragaza ko imyigire n’imyigishirize muri Kingdom iri ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati: “Ni ukuri umutima wanjye wuzuye ibyishimo kandi namwe impamvu yabyo murayibona. Aba bana murabizi bize mu bihe bigoye bya Covid-19 ariko Imana yabakoresheje ibikomeye ni iyo gushimwa. Hari ababa bumvako nta byiza byaturuka iwacu, gusa hamwe no gukora cyane kandi tubishyizeho umutima tubasha kugera ku byiza, bitewe n’abarimu bashoboye kandi bitanga bo mu Rwanda ndetse n’abaturuka mu Bihugu by’amahanga badufasha kwigisha Icyongereza n’Igifaransa ku rwego rwo hejuru”.

Madame Immaculée, Umuyobozi wa Kingdom School, yijeje abatuye Umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo ko iri shuri ritazatezuka ku ntego zaryo zirimo gufasha umwana w’umunyarwanda n’undi wese uje abagana mu kumwubakamo ubumenyi n’uburere bimuganisha ku kuba umuntu nyamuntu utanga icyizere cy’ejo hazaza, bashingiye kandi ku ndangagaciro z’ibanze zirimo: Isuku, Isukura, Ikinyabupfura, Ubwenge no gukunda Imana. Ibi ngo bikaba byaratumye abana 31 bose bakoze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa 2020-2021, batsinda bose ku manota yo hejuru nta n’umwe usigaye maze bahabwa bya bigo by’indatwa aho bagiye gukomereza bashimangira ibyo bakuye kuri Kingdom School. Muri aba 31; abakobwa ni 15, mu gihe abahungu ari 16.

Gitifu Manzi/Umurenge wa Muhoza/Musanze District.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, bwana Manzi Jean Pierre, yashimye iri shuri ku ruhare rigira mu iterambere ry’Umurenge ndetse n’Igihugu muri rusange. Ati: “Aba ni abfatanyabikorwa b’imena kuko bafasha abana bacu kuzamuka kandi aba bakaba aribo Rwanda rw’ejo. Ni iby’agaciro rero kugira abafatanyabikorwa nka Kingdom School batsindisha neza ku rugero nka ruriya mwabonye”.

Ishuri rya Kingdom rikorera mu Mujyi wa Musanze, ku muhanda mushya wa kaburimbo unyura ahazwi nko muri Tête à gauche. Ryabonye ibyangombwa mu mwaka wa 2011 ari nabwo imfura zaryo zakoze ibizamini bya Leta, riba irya mbere kuko abana 16 bakoze icyo gihe, bose batsinze. Nyuma yo kuba ubukombe, ryagabye ishami mu Murenge wa Busogo ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, ahamaze kugera amashuri y’Incuke, umwaka wa mbere w’abanza, uwa kabiri ndetse muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bakazatangiza n’umwaka wa gatatu w’abanza (P3).

REBA UMUHANGO MU MAFOTO:

Umuyobozi wa Kingdom School yahawe impano n’abana barangije bamushimira ko ari umubyeyi mwiza.
Gitifu Manzi ari kumwe na nyiri Kingdom (Maman Christian) hamwe na Christian.
Ibirori byari biryoheye ijisho.
Umwana wabaye uwa mbere, yahaye umuyobozi impano y’umutaka, uzamukingira imvura y’amahindu ndetse n’abazagerageza kumurwanya bose.
Batembereye mu mihanda ntacyo bikanga.
Nziza Divin ahabwa Certificate, ari kumwe na Maman we Aloysie na Gitifu Manzi.
Nziza Divin ku karasisi n’umukongoti nk’umwe mu batorejwe kuri Kingdom.
Imodoka zababererekeye mu cyubahiro bakwiye.
Gihozo Nziza Nicole, umwe mu bakobwa bayobora akarasisi neza cyane.
Inyubako ya Kingdom School.
Umwana wagize amanota ya mbere muri Kingdom School.

Related posts

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabugogo: Undi mugabo bivugwa ko ari umukarani yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro rimaze kwandika amateka mu kwiyahura.

NDAGIJIMANA Flavien

“Ntawe ukwiye guhutaza umuturage ku bijyanye n’ibyiciro bishya by’ubudehe”: Nyinawagaga Claudine.

sp

2 comments

Paccy October 9, 2021 at 9:32 am

Kingdom School mukomereze aho umusanzu wanyu uragaragara. Abo bajyambere nibo bayobozi b’ejo hazaza . Bigaragara ko iri shuri rifite ahazaza heza

Reply
Mbonimana Elia October 9, 2021 at 3:15 pm

Congz kuri GATETE MUPENZI FRED . LIFE ACADEMY INTERNATIONAL turagushyigikye. Wakomeje gushimangira ubumenyi twaguhaye. Kingdom namwe congz kabisa

Reply

Leave a Comment