Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Ibyiza bitanu byo kunywa amazi arimo indimu ku buzima bwawe

Kunywa amazi arimo indimu bihuzwa n’ibyiza byinshi ku magara ya mwene muntu. Ibi birimo kugira uruhu rwiza n’igogora ryiza. Ariko se ibigaragazwa na siyanse ni ibyo kwizera? Umuhanga mu by’imirire Jo Lewin arasobanura.

1.    Isoko y’ububobere

Amazi ubwayo ni kimwe mu bintu by’ingenzi, mu gihe ntayo umuntu ashobora kumara iminsi micye akiriho. Mu by’ukuri niyo aba agize 75% by’ibiro by’umwana w’uruhinja, na 55% by’umuntu mukuru.

Niba ufite ibibazo mu kunywa amazi, gushyira indimu mu mazi y’akazuyazi cyangwa akonje bishobora gutuma wumva ameze neza kurushaho.

Umwuma ubaho kenshi kandi ushobora kugaragazwa no kuribwa umutwe, gucika intege kw’ingingo n’umunaniro. Ni ingenzi cyane ko ufata ibintu bisukika bihagije igihe uri mu mirimo cyangwa mu gihe cy’ubushyuhe.

Ikigo gishinzwe ubuzima cyo mu Bwongereza, NHS, kijya inama yo kunywa nibura ibirahure bitandatu by’ibisukika bibaye byiza by’amazi ku munsi.

2. Isoko ya vitamine C

Mu binyejana byinshi, indimu zashimwe cyane mu kuvura ifumbi y’amenyo, indwara ubu itakiboneka cyane ubundi iterwa no kubura vitamine C (acide ascorbique). 

Kenshi twibwira ko vitamine C ifasha ubwirinzi bw’umubiri, ariko nta bushakashatsi buremeza neza ibyo.

Gusa ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko, nubwo vitamine C itabuza umuntu ufite ubuzima bwita kurwa ibicurane, ishobora kugabanya igihe amarana ibimenyetso byayo ikanagabanyaho icya kabiri igihe cyo kumererwa nabi cyane k’uwabirwaye.

3. Ashobora gufasha ubuzima bw’uruhu

Ibimenyetso bimwe byagaragaje ihuriro hagati ya vitamine C na flavonoids – kimwe mu binyabutabire birinda biba mu mbuto zikariha – no kumera neza k’uruhu.

Vitamine C izwiho gufasha umubiri gukora ibyitwa collagène, ifasha uruhu gukomera.

Ikindi gitangaje, ni ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bwerekanye ko ikinyobwa gikozwe mu mbuto zikariha gishobora gufasha mu kurinda ibintu bibi bituma uruhu rusaza imburagihe ku mbeba.

4. Afasha igogora

Abantu bamwe basanga kunywa amazi arimo indimu, by’umwihariko mu gitondo, bifasha gutunganya imikorere y’igogora. Nubwo ibyo mu by’ukuri akenshi biterwa n’impamvu zinyuranye, ubushakashatsi ku mbeba bugaragaza ko bifite ishingiro.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 buvuga ko kunywa igihe cyose ikinyobwa gikungahaye kuri polyphénols y’indimu bisa n’ibigabanya impinduka ziterwa n’ubusaza ziboneka mu mara, harimo impinduka mu muri za bacteria z’ingirakamaro zo mu mara.

5. Yafasha kurwanya utubuye two mu mpyiko

Acide citrique iba mu mushongi w’indimu ishobora gufasha kurwanya utubuye two mu mpyiko duterwa no kwisuganya kw’ikinyabutabire cya oxalate de calcium.

Amazi nayo afasha kubobeza impyiko no gushongesha ibishobora kuvamo utwo tubuye dutera uburwayi bukomeye bw’impyiko.

Related posts

IBUKA yavuze ku mwanzuro w’urukiko wo kutohereza Kabuga mu Rwanda

N. FLAVIEN

Musanze: Chorale Bethel yo kuri ADEPR Nyarubande yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Humura’.

N. FLAVIEN

Musanze: Birakekwa ko umukecuru w’imyaka 76 yiyahuje umuti wica udukoko ukamuhitana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777