Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Ubukungu Uburezi Ubuzima Urukundo

Musanze: Abana batishoboye bagera kuri 250 bahawe ibikoresho bibafasha gusubira ku ishuri muri gahunda ya “ONE BODA BODA PER CHILD”. [AMAFOTO]

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, Tugirimana Daniel uzwi ku izina rya BODA BODA, ari kumwe n’abafatanyabikorwa, bahaye abana batishoboye bagera kuri 250 ibikoresho by’ibanze bibafasha gusubira ku ishuri.

Iki gikorwa cy’ubwitange cyakozwe hitabwa ku by’ibanze nkenerwa nk’amavuta yo kwisiga ya gikotoro, amakaye yo kwandikamo, amakaramu, udupfukamunwa, amasabune yo gukaraba ndetse no kumeshesha(gufurisha), wongeyeho imyambaro y’ishuri (School uniforms). Kuri kandi hiyongeyeho za nkweto za Boda Boda zanitiriwe iki gikorwa kuko gitangira bwa mbere muri 2016 ari zo gusa zatangwaga.

Bamwe mu bana bafashijwe barimo uwitwa Iradukunda wiga kuri EP Gasanze mu Murenge wa Gacaca , Twizerimana Egide nawe wiga kuri EP Gasanze na Irabizi Felicien wiga kuri G.S Karwasa, bahuriza ku gushima cyane aba bagiraneza babazirikanye. Bavuga ko mbere y’uko bahabwa ibi byangombwa bari babayeho nabi kuko ngo benshi muri bo bambaraga imyenda ifite amadirishya mu kibuno, abandi ngo bakambara inkweto zacitse amazuru, ndetse ngo amavuta n’isabune byo byari nk’umugani kuko ngo iyo biteraga amazi gusa, bumvaga ko bihagije. Mu mvugo ituje bati: “Imana ibahe umugisha kandi isubize aho bakuye”.

Bamwe mu babyeyi b’abana bafashijwe nabo bunga mu ry’abana babo, bakemeza ko nta kindi bavuga kitari ugusaba umugisha. Mukarugwiza Winifilde wo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana, ati: “Imana ibakubire karindwi ka mirono irindwi. Twe nta kindi twabona twabasabira kuko badukuye aho umuhinzi yakuye inyoni”. Ibi kandi bishimangirwa n’uwitwa Umulisa Solange, utuye mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Karwasa, Umuduudu wa Karambi, wemeza ko yari yabuze amajyo none ngo araruhutse kuko kwita ku bana be bose byari ihurizo rikomeye kuri we.

Mukashema /One Boda Boda Per Child Coordinator.

Mukashema Pacifique Gisele, Umuhuzabikorwa wa One Boda Boda Per Child, yahisemo kuba umufatanyabikorwa w’imena wa bwana Daniel watangije iki gikorwa. Ati: “Tumaze kubona ibyo umuvandimwe Daniel yakoze byo gufasha abana bakennye akabaha inkweto za Boda Boda, natwe byadukoze ku mutima maze twumva ko tugomba gufatanya nawe mu bikorwa byiza nk’ibi. Twagerageje kujya twegeranya ubushobozi, turiyegeranya natwe ubwacu maze dutangiza Ihuriro n’ubwo ritarandikwa mu Buyobozi bwite bwa Leta, turyita ‘ONE BODA BODA PER CHILD‘ kuko ari naryo zina ryahawe iki gikorwa”.

Akomeza avuga ko gufasha ubabaye bidasaba ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo ko bisaba umutima wa kimuntu. Yasabye n’undi wese wakiyumvamo ubumuntu ko yakwegera Daniel, nibura ngo n’ubwo yakwambika umwana umwe cyangwa se byashoboka akanarenzaho.

Daniel BodaBoda.

Tugirimana Daniel wamaze gufata izina rya BodaBoda, niwe watangije iki gikorwa mu mwaka wa 2016. Yavuze ko yabitangiye bimugoye cyane, gusa ngo hamwe no kwizera Imana, hari icyizere ko n’ibitarashoboka bizashoboka. Ati: “Urabyibuka mbitangira nabonaga ari umusaraba ariko mu kwizera nkomeza kurwana nabyo kuko narebaga ahazaza ntumbiriye iyo mu Ijuru. Byansabye kugurisha inkoko zanjye nari mfite, ngurira abana bacye cyane inkweto za Boda Boda. Kuri ubu Imana yaciye inzira mbese ndi nka wa muntu wacanye itara ahirengeye maze bose bakaza bakurikiye rwa rumuri. Ubu tumaze kubona abafatanyabikorwa ku buryo twambika abana 250 ndetse tukabaha n’ibindi byangombwa. Imana ishimwe cyane ko iri kwagura umurimo wayo”.

Yongeyeho ko umurimo ukiri mugari, asaba abumva bashaka gukora baza bagakora kuko ngo kugira neza noneho ugirira neza umwana, ari ugufasha Igihugu kuko umwana ari u Rwanda rw’ejo. Yanongeyeho ko ibi bikorwa babikora muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo nk’uko Leta ihora ibikangurira abanyarwanda.

Tugirimana Daniel usanzwe ari Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yagize igitekerezo cyo gufasha mu mwaka wa 2014, atangira kugishyira mu bikorwa mu mwaka wa 2016. Ni igitekerezo yagize nyuma y’uko yajyaga mu ivugabutumwa akabona abana benshi bafite ibibazo maze yigira inama yo kugira icyo akora ahereye ku bushobozi bucye yari afite.

N’ubwo yatangiye afasha abana batageze no kuri 20, kuri ubu ageze kuri 250, akaba yaravuye kuri Boda Boda gusa, akaba ageze no ku bindi byangombwa bikenerwa kugirango umwana ajye ku ishuri, ibintu ashimangirako atazigera ahagarika kuko ngo Imana ikomeje kumuheramo umugisha.

AMAFOTO:

Abana bafashijwe bageraga kuri 250.
Inkweto bari basanganwe zari zaracitse, amavunja nayo ni yose.
Uyu mubyeyi Winifilde yishimye cyane kuko abana be babiri bafashijwe.
Umulisa Solange kuri telephone aterefona abaturanyi ati: “Imana imbyaye mu batisimu ni ukuri”.
Rumwe mu rubyiruko rwo muri One Boda Boda Per Child ku makarito y’amavuta n’amasabune.
Imyenda yo kwigana (Kaki na Kontoni).
Amakarito y’amakayi n’amakaramu.
Inkweto za Boda Boda.
Ibyatanzwe byose bifite agaciro ka Miliyoni hafi Ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Imyenda y’ishuri yabo yari yarazanye amadirishya mu kibuno.
Nyuma yo gufashwa bamwenyuye bafata n’udufoto.

Related posts

“Igihe utabaye umuturanyi uhiriye munzu ntibikwiye kwibazwaho” Perezida Kagame

NDAGIJIMANA Flavien

Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Imirimo yo gukora umuhanda Base-Butaro-Kidaho ishobora gusubukurwa mu ngengo y’imari ya 2021-2022.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

MPORAYONZI Boniface October 11, 2021 at 9:02 AM

Iki ni igitekerezo cyiza, one Bodaboda per child uwayitekerejeho wese imana imwongerere umutima wurukundo ndetse imuzamure muntera. Ni Boniface Ndi kuri cimerwa ni mukarere ka Rusizi mumurenge wa muganza

Reply

Leave a Comment