Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embalo yatawe muri yombi

Perezida Umaro Sissoco Embalo wa Guinea-Bissau yatawe muri yombi n’abantu bitwaje intwaro nk’uko amasooko muri Leta yabibwiye BBC. Ibi byabaye nyuma y’amasasu yumvikaniye hafi y’ingoro y’umukuru w’Igihugu.

Mu murwa mukuru Bissau humvikanye amasasu kuva ku gicamunsi cya none ariko ntihahise hamenyekana abarimo kurwana. Bivugwa ko aya masasu yumvikaniye hafi cyangwa mu rugo rw’umukuru w’Igihugu.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi itatu amatora y’umukuru w’Igihugu arangiye. Abantu amagana bari mu modoka no ku maguru bahunze bashaka aho bihisha ubwo amasasu yumvikanaga, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu matora yabaye, Perezida Sissoco yari ahanganye na Fernando Dias kandi bombi mu ntangiriro z’iki cyumweru buri umwe yatangaje ko ari we wayatsinze.

Guinea-Bissau yagize ‘coup d’état’ zigera kuri enye kuva yabona Ubwigenge mu 1994, kandi habayeho inshuro nyinshi zo kugerageza guhirika ubutegetsi.

Umuntu warimo ahunga urusaku rw’amasasu, yabwiye AFP ati: “Ibi ni ibisanzwe kuri twe i Bissau.”

Umwe mu bakozi ba Leta yabwiye BBC ko yari ari mu rugo iwe hafi y’Ingoro ya Perezida kandi yumvaga amasasu menshi uyu munsi. Nta gihamya ntakuka kiragaragaza abari mu mirwano cyangwa aho Embaló aherereye.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP bivuga ko hakekwa abasirikare, barimo abo mu mutwe w’abarinda umukuru w’igihugu n’abandi bihariye bo muri jandarumori.

Abasirikare barenga 6,780 barimo abo mu Ngabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) bashyizwe mu bikorwa byo kurinda amatora aheruka n’igihe cy’inyuma yayo.

Guinea-Bissau iri mu bihugu bikennye cyane ku isi, kandi ni inzira y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge hagati ya Amerika y’Amajyepfo n’u Burayi, ubucuruzi bushyigikiwe n’amateka maremare ya politike ijegajega muri iki gihugu.

Related posts

Inama yagombaga guhuza Ubufaransa n’ibihugu by’Afrika yimuriwe amatariki

N. FLAVIEN

Nyabihu: Abaririmbyi n’abaterankunga ba Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza bemezako iyi Chorale yababereye umuryango bityo ko nabo bahora baharanira icyayiteza imbere [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Musenyeri Carlo Maria Vigano unenga Papa Francis yaciwe muri Kiliziya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777