Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

“Nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza. Ibyabaye ku basoza ibyiciro ni intangiriro”: Minisiteri y’Uburezi.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda MINEDUC yatangaje ko gusibira ku banyeshuri batatsinze bitareba gusa abasoza icyiciro runaka, ahubwo ari intangiriro kuko guhera uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022 bizakomereza no mu yindi myaka, ku buryo nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza amasomo.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yabisobanuye agaragaza impamvu abanyeshuri basaga ibihumbi 60 mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza(P6) n’abo mu Cyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level) basibijwe nyuma y’imyaka 20 hariho gahunda ivuga ko umunyeshuri wese agomba kwimuka (promotion automatique), ibintu bitishimiwe na benshi kuko byatumye abana benshi bimuka batabikwiye ndetse binatuma benshi batakaza imbaraga mu myigire (concentration) kuko babaga bizeye ko uko byagenda kose bazimuka.

Yavuze ko iki cyemezo atari gishya kuko ngo ari umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu ya 10, avuga ko bidakwiye gufatwa nk’ibitunguranye ngo bitangaze abantu, ahubwo ari uko bari bamaze kumenyera ko abanyeshuri bimurwa kandi mu by’ukuri batagize amanota meza abemerera kwimuka.

Dr. Uwamariya Valentine avuga ko ibyakozwe ku basoza ibyiciro by’amashuri ari nk’integuza y’ibigiye kuba no ku yindi myaka y’amashuri kuko na bo bazagerwaho na byo.

Ati: “Uyu mwaka abanyeshuri bagende bafite gahunda yo kwiga, intego yo gutsinda kuko buri mwaka hazajya hakorwa igenzura rigaragaza niba ashobora kwimuka cyangwa gusibira. Ni aha duhereye ariko turakomeza, ubu ni urugendo rutangiye ku buryo bisaba imbaraga kuri buri ruhande. Kwimura abanyeshuri batatsinze byagizwe amateka mu Rwanda”.

Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko buri wese agomba kugira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri, asaba ko inzego zitandukanye zifatanya nk’uko byanditswe n’Imvaho nshya.

Minister Uwamariya Valentine/MINEDUC/Photo Internet.

Ati: “Uyu mwaka dutangiye ni ngombwa ko dufatanya; ubuyobozi, ababyeyi, inzego z’ibanze, ushinzwe uburezi ku Murenge [….] Hari ubufatanye ntitwabona resultas zimeze gutya. Igishya ni ukumanuka ku ishuri twese ntawusigaye kandi tugakorana inama n’ababyeyi”.

Ku bijyanye no kuba hari ibigo bitsindwa yavuze ko bidashingira ku kuba biri mu cyaro cyangwa mu Mujyi, ahubwo ko biterwa n’impamvu nyinshi ariko ko Minisiteri yatangiye gukora isesengura nibura ku gihe cy’imyaka itatu ishize kugira ngo hamenyekane impamvu ibitera, bityo hashakwe ibisubizo hagamijwe ko abanyeshuri batsinda.

Promotion automatique cyangwa se kwimura umwana wese utitaye ko yatsinze cyangwa yatsinzwe, ni gahunda yagiyeho igamije kongera umubare w’abana biga, gusa hari benshi mu babyeyi n’abarimu batayishimiye kuko batahwemye kugaragaza ko iyi gahunda yongera umubare w’abiga ariko ikadindiza ireme ry’uburezi.

Abenshi mu banenze iyi gahunda batunze agatoki Leta bayishinja gushyiraho ingamba (Politique) ishobora guteza ibibazo byinshi mu gihe kizaza. Ibi byatumye ababyeyi benshi bafata umwanzuro wo kujyana abana mu mashuri abanza yigenga (Private Schools) kuko ho ingamba zikarishye zakomeje kubahirizwa bigatuma bakomeza gutanga Uburezi bufite ireme.

Abanyeshuri bo muri rimwe mu mashuri yigenga.

Related posts

Drones icyenda zoherejwe na Ukraine zahanuwe n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Menya byinshi ku ‘isata’ yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo muri Musanze benshi bakemeza ko ibyo babonye ari amayobera.

NDAGIJIMANA Flavien

Kayonza: Umuyobozi w’ishuri yagonze ikiyoka gihita kivamo ihene cyari kimaze kumira [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Evariste BIGIRIMANA October 8, 2021 at 8:46 AM

Ibi nisawa cyane kuko abana bangaha kwiga neza bitwaje ko bazimuka ,iki cyemezo kiratuma nibura bashiramo umwete mu kwiga.

Reply
Umukundwa October 9, 2021 at 6:17 AM

Ubundi ibi byose byari byarishwe na Leta kuko umwana ntashobora kwiga mu gihe azi neza ko azimuka. Ariko na none bite ku mibereho myiza ya mwalimu cyane cyane uwo mu mashuri abanza kuko aracayabayeho nabi

Reply
Ndizera Eric October 9, 2021 at 12:36 PM

Nibyiza iyo korale turabashimiye cyane uni

Reply

Leave a Comment