Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Ferwafa yisubiyeho itangaza ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, nyuma yuko ryari ryatangaje ko Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu itemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda bitewe n’uko yangijwe n’imitingito, kuri ubu iri Shyirahamwe ryongeye gutangaza ko iyi Stade noneho yemerewe kwakira imikino.

FERWAFA ivuga ko kuyisana byarangiye. Iti: “Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi Sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho”.

Ferwafa itangaje ibi nyuma y’uko amakipe akinira kuri iyi Stade, ari yo Rutsiro FC, Marines FC na Etincelles FC yari aherutse kwandika asaba ko icyemezo cyafashwe cy’uko Umuganda utakwakira imikino cyakurwaho kuko ngo n’ubwo umutingito wayikozeho ariko bo nk’abayigeraho ndetse bakanayikoresha umunsi ku munsi, batabona impamvu itakwakira imikino, dore ko ngo no mu gusoza Shampiyona Umwaka ushize, iyi Stade yakiniweho kandi imitingito yari yarabaye.

Nyuma y’ubu bujurire, habaye umwiherero wahuje abarebwa n’iki kibazo barimo Minisiteri ya Siporo, Ferwafa, Akarere ka Rubavu n’abandi, maze basasa inzobe, ari byo bishobora kuba byatanze uyu musaruro.

Iyi Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, yemerewe kongera kwakira imikino nyuma y’uko yari yarahagaritswe kubera ibyari byavuzwe ko ari ingaruka z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabaye mu mpera za Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

Related posts

Filos Production Ltd yongeye gushyira igorora abifuza gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho.

N. FLAVIEN

Urugendo rw’amateka kuri Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane yasohokeye mu Mujyi wa Kigali [Video].

N. FLAVIEN

Izindi ngabo za Kenya zo mu mutwe kabuhariwe zageze i Goma zije kurwanya M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777