Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

Isoko rinini rya Musanze rizwi nka GOICO ryibasiwe n’inkongi y’umuriro

Isoko rikuru rya Musanze rizwi nka GOICO ryibasiwe n’inkongi y’umuriro wahereye mu gice cyo hejuru, ahazwi nko muri gatanu, harashya harakongoka, gusa ku bw’amahirwe abaturage babashije gusohokamo ntawe uhasize ubuzima.

Ahagana mu ma saa cyenda n’igice (15h30) bishyira saa kumi (16h00) kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, ni bwo mu kirere cy’umujyi wa Musanze hakwiye umwotsi mwinshi w’umukara, abantu bibaza ibibaye.

Amashusho agaragaza inyubako ya GOICO ishya yatangiye gukwizwa, ari nako bamwe mu bakorera muri iyi nyubako batangira gutabaza basaba ubufasha ngo barebe ko byibuze hari utwo baramuramo.

Uwitwa Janvière yagize ati: “Mana tabara GOICO yose irahiye irakongotse, dore umuriro wahereye muri gatanu kandi ni mwinshi.”

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryari ryahageze ariko ibikorwa byo kuzimya bikaba bigoranye kuko aho umuriro wahereye ari hejuru cyane.

Icyateye iyi nkongi ntikiramwnyekana ariko bamwe mu bahakorera bakaba bakeka umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu kajagari ndetse n’ibindi byifashishwa n’abadozi kuko aha muri gatanu ari muri caguwa ndetse n’abadozi.

Isoko rikuru rya Musanze ni igicumbi cy’ubucuruzi mu ntara y’Amajyaruguru kuko abacuruzi basaga 1500 ari bo bahakorera, mu gihe abaguzi basaga ibihumbi 20 barihahiramo buri munsi.

Muri iyi nyubako ya GOICO kandi, hakoreramo ibigo bikomeye birimo Banki ya Kigali, BK ishami rya Musanze, n’ibindi bigo by’imari ndetse n’abacuruzi bakomeye baranguza, ku buryo ari isoko ribarizwamo imari ziri mu ma Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Umwotsi mwinshi w’umukara wakwiriye ikirere cy’umujyi wa Musanze.

Related posts

Perezida Paul Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda inka z’inyambo [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Perezida Lourenço na Uhuru Kenyatta bageze i Kinshasa mu biganiro ku ntambara ya M23.

N. FLAVIEN

Trump yongereye igihe cyo kutarasa kuri Iran

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777