Kuwa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwahamije ibyaha birimo ibya ruswa, bwana Manirafasha Jean de la Paix wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Burera Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’igice, akanatanga ihazabu ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000Frw).
Bwana Manirafasha Jean de la Paix, yaregwaga hamwe na bagenzi be barimo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel, baburanishwa n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze. Urubanza rwabo rwaratinze, ndetse bamwe mu barukurikiraniye hafi bagiye bagaragaza ko kuba uregwa yari Umuyobozi bishobora kuba byaratumaga atitaba bigatuma rutinda.
Aba bagabo, ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha birimo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga icyifuzo cyabwo muri uru rubanza, bwari bwasabiye abaregwa gufungwa imyaka irindwi ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyoni 5 nk’uko tubikesha Ukwezi.
Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye Urukiko gushyiramo umwihariko kuri Manirafasha Jean de la Paix kubera uburemere bw’ibyo yakekwagaho.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye umwanzuro warwo, maze ruhamya Manirafasha Jean de la Paix gufungwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw mu gihe bagenzi be bahanishijwe gutaga ihazabu ya miliyoni imwe (1,000,000Frw) kuri buri umwe.
1 comment
Abantu birukira politic baragowe !!! iyo yigumira mu bwarimu! Aho yariyarigishirije hari uwari yaramufunze? Yakoraga ayo manyanga azi ko Ari Ayo mumufuko we? Cg yari aziko Ari umurage wababyeyi arikurya??? Ubutabera bwubahwe kd butumbagire hajuru cyane!!!!!!🙏🙏🙏🙏💯