Amizero
Iyobokamana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasezerewe mu bitaro aho yari amaze iminsi icumi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021 nibwo umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francis yasezerewe mu bitaro aho yari amaze iminsi icumi arwariye, ni nyuma yo kubagwa ikibyimba ku rura.

Tariki ya 4 Nyakanga nibwo uyu mukambwe w’imyaka 84 yabazwe, igikorwa cyari kimaze igihe giteguwe, dore ko n’ubusanzwe muri iyo minsi  uyu wicara ku ntebe ya Mutagatifu Petero asanzwe aba ari mu gihe cyo kuruhuka.

Papa Francis nyuma yo gusezerwa mu bitaro akaba agiye kubanza kuruhukira iwe, nyuma akazasubukura ingendo muri Nzeri, aho biteganijwe ko azerekeza mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bya Hungary na Slovakia hagati ya tariki ya 12 na 15 Nzeri. Nyuma yaho nabwo azerekeza mu mujyi wa Glasgow wo muri Ecosse aho azava ajya mu nama izwi nka COP26 yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Papa Francis yaherukaga kugaragara mu ruhame ku cyumweru ubwo yasomeraga Misa ku ibaraza ry’igorofa ya 10 mu bitaro aho yari arwariye, aho yayisomye agaragiwe n’abana bato barwariye muri ibyo bitaro, cyane cyane abarwaye kanseri. Muri iyo Misa, Papa yasabye abayobozi b’isi gukora iyo bwabaga ngo buri wese agerweho n’ubuvuzi uko bikwiye.

Ni ubwa mbere Papa Francis ukomoka mu gihugu cya Argentine yabagwa kuva yaba Papa muri 2013. Akiri muto nabwo yigeze kubagwa agace gato k’ibihaha, ariko kugeza ubu nta kibazo kidasanzwe cy’ubuzima yari yarigeze agira.

Related posts

Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane yashyize hanze indirimbo ivuga ko Imana idakiranirwa [VIDEO]

N. FLAVIEN

Korali Jehovah Jireh ULK yafashije Akarere ka Musanze muri gahunda zizamura umuturage.

N. FLAVIEN

Filos Production Ltd yongeye gushyira igorora abifuza gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777