Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Iyobokamana Kwamamaza

Korali Rangurura ADEPR Rurengeri mu myiteguro yo gushyira hanze umuzingo wa mbere [VIDEO].

Korali Rangurura ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Rurengeri, Paruwasi ya Jenda, Ururembo rwa Rubavu, iri gukora ivugabutumwa hirya no hino, mu rwego rwo gukomeza kwitegura igikorwa gikomeye ifite cyo gushyira ku mugaragaro (Album Launch) indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho.

Mu kiganiro umunyamakuru wa AMIZERO TV yagiranye n’Umuyobozi wa Korali Rangurura, madame Murekatete Vestine, yavuze ko muri iyi minsi bari gukora cyane ibikorwa by’ivugabutumwa rikorewe hanze y’urusengero rwabo (concerts) mu rwego rwo gukomeza kwegereza abantu ubutumwa bwiza nk’uko biri mu ntego zabo z’ibanze.

Yunzemo ko ibi bari kubikora banitegura gushyira ku mugaragaro indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho, aho ibi bitaramo bituma abantu benshi babamenya bityo ngo ku munsi nyiri izina bakazaza kwirebera uko Yesu agira neza ari nako bashyigikira umurimo w’Imana ari benshi.

Umugwaneza Jolie, nawe uririmba muri Korali Rangurura yo kuri ADEPR Rurengeri akaba n’umunyamabanga wayo, yemeza ko ubu bari mu myiteguro ihambaye yo gushyira ku mugaragaro indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho bakoze mu minsi yashize kandi ngo we ku giti cye akaba yaratangiye no gutumira mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukagera ku batuye Isi yose binyuze mu bantu Imana yiremeye.

Korali Rangurura yatangiye ivugabutumwa mu muri 2001, itangirana abaririmbyi 20 gusa, kuri ubu imaze kugira abagera hafi kuri 70. Iteganya gushyira hanze umuzingo wayo wa mbere w’amajwi n’amashusho ugizwe n’indirimbo 10 bitarenze tariki 20 Ukuboza 2023 bagamije gukomeza gukangurira benshi kuza kuri Yesu kuko ari we umara umubabaro ndetse akaba afite urufunguzo rw’ibibazo byose duhura nabyo.

REBA IKIGANIRO CYOSE KURI AMIZERO TV:

Bamwe mu baririmbyi ba Korali Rangurura ADEPR Rurengeri mu ivugabutumwa.

Related posts

Musanze: Ingamba z’urugaga rw’abikorera mu kurwanya COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Wa musore wiyahuriye kuri La bonne addresse ntahite apfa, yaguye muri CHUK !!

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Umugaba Mukuru yanenze abasirikare be bitwara nk’amabandi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment