Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Kigali: Pasitoro wo muri Restoration Church yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica umugore.

Umuyobozi w’itorero Evangelical Restoration Church, Umudugudu wa Kabeza, Pasiteri Rwamasunzu Ndagije Joshua yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu byo ashinja harimo guhoza ku nkeke no gushaka kwica uwo bashakanye.

Itabwa muri yombi rya Pasiteri ryabaye tariki 13 Werurwe 2021, mu Mudugudu wa Susuruka, Akagali ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru avuga ko mu rugo rwa Pasiteri hamaze igihe hari amakimbirane akomeye, ashinja umugore we kumuca inyuma, umugore we ubihakana akavuga ko amuhoza ku nkeke ndetse ko afite inshoreke y’umugore iba muri America.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Susuruka, Nyanja Moise atangaza ko bitabajwe n’umugore nyuma yo kwirukanwa mu rugo rwe n’umugabo we.

Umugore yabwiye Abayobozi ko umugabo yamukuye mu kazi, amushinja gusambana n’umukoresha we, akaba ngo amuhoza ku nkeke, kugeza ubwo amwirukanye mu nzu akarara mu gasozi.

Deodatte Sifa, murumuna w’umugore wa Pasiteri, yemeza ko mukuru we ahozwa ku nkeke ndetse ko umuryango wagerageje kubunga bikananirana. Avuga ko ihungabana ryageze ku bana kubera ibyo babonera mu rugo.

Ati: “Umuvandimwe wanjye yahozwaga ku nkeke n’umugabo we. Iki kibazo twakiganiriyeho nk’umuryango ntibyagira icyo bitanga, kugeza n’aho Umushumba Mukuru w’Itorero Restoration Church mu Rwanda, Ndagijimana Joshua Masasu abimenye, ariko ntibyagire icyo bitanga”.

Yemeza ko mukuru we hari ubwo avuga ibiterekeranye asubiza uwo baganira kubera ko guhozwa ku nkeke kwe biri ku rundi rwego.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemereye Umuseke ko Pasiteri yafashwe ndetse ko afunzwe.

Yavuze ko mu byo yafatanywe harimo icyuma n’ibindi bimenyetso akaba afungiye kuri Station ya Kanombe.

Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko dosiye yakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yibukije abaturage kwitabaza inzego mu gihe bafite ibibazo aho kubyikemurira mu buryo budakwiye.

Ati: “Amakimbirane ntakwiye hagati y’abashakanye, ababa bayafite basabwe kwegera inzego zashyizweho na Leta ngo zibafashe kuyakemura mu maguru mashya”. Pasiteri Rwamasunzu n’umugore we bafitanye abana batatu.

Pastor Rwamasunzu Ndagije Joshua watawe muri yombi/Photo Internet

Umuseke

Related posts

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO.

NDAGIJIMANA Flavien

Ni irihe banga Akarere ka Gakenke gakoresha mu kwesa umuhigo wa EjoHeza?

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka ya tariki ya 07 Mata mu 1994, umunsi w’icuraburindi ku batutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

10 comments

Christine March 17, 2021 at 1:50 PM

Abashakanye bakwiye koroherana disi. Nubwo muri iyi minsi bigoye

Reply
Omar March 17, 2021 at 2:15 PM

Ese ubundi uretse kutubeshya ko baturangira inzira ijya mu ijuru, bo ntibashka kujyayo ko mbona amabi yose bayakora? Cyangwa ni ifaranga baba bishakira naho iby’agakiza byo biragatabwa.

Reply
Elasto March 17, 2021 at 2:27 PM

Ushatse wavuga Make muvandi! Kugeza ubu ni umwere kuko atarahamywa n’icyaha

Reply
Cléophas March 17, 2021 at 2:29 PM

Aha urasa n’uwitiranya ibintu bwana #Omar.Ikibazo si ibyo yigisha ikibazo ni amakimbirane yari iwe.Ikindi sinzi abo uvuga babeshya niba barakubeshye nka individu,barabeshye sosiete ariko igipimo cy’uko babeshya kikaba kibaye iki kibazo.Erega kwandura kw’icyapa ntibikuraho ko amabwiriza gitanga akiri mazima! Niko mbyumva.Inkuru nayisomye.ibyo ivuga ntawe byabera byiza,ariko nyine hari n’imirimo iba isaba ko utagaragaraho agatotsi.

Reply
Augustin March 17, 2021 at 2:31 PM

Iby’abagabo n’abagore muri iki gihe byo birakomeye! Hakenewe izindi mbaraga

Reply
Didace March 17, 2021 at 2:40 PM

Ibibintu mwabantumwe nibyo bituma tudashaka tukibera ingaragu

Reply
Pascal March 17, 2021 at 3:23 PM

Fist kugira igihe gihagije cyo kumenyana,kuganira, kubwizanya ukuri,kwizerana ,……..

Reply
Caleb March 17, 2021 at 3:28 PM

Yesu ati wabimenye Omar !!
Ni ifaranga bamwe muri bo Imana bayivugisha akanwa ariko ibikorwa byabo bikayigayisha.
Bimiste inda niyo mpamvu badakizwa bagahora mu nduru.

Reply
Dieudonne March 17, 2021 at 3:31 PM

Iyo abashakanye bihaye intego yo kujya baganira kenshi bikemura bene ibi bibazo. Hari ingo usanga zishobora kumara icyumweru zitaganiriye ku bibazo by’urugo rwabo. Ikindi gikunze kugaragaza ni uguhugira mu mirimo hanyuma umwanya wo kubaka urugo ukabura, ibi bikurura urwikekwe, umwe agatekereza ko mugenzi we atamwitayeho kandi mu by’ukuri atariko bimeze.

Reply
N March 17, 2021 at 9:24 PM

Ubwo se iyo nshoreke iba muri AMERIKA koko si ukwishyuhiriza ubusa, cyakora kudashaka ubanza ari byiza cyane, ni uko utabikoze utamenya ikiza cg ikibi,

Reply

Leave a Comment