Amizero
Amakuru Ubukerarugendo

Rubavu: Amashyuza yakururaga benshi yaburiwe irengero kubera imitingito imaze iminsi.

Mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, hasanzwe haboneka amazi yitwa ‘amashyuza’, aho nkombe z’ikiya cya Kivu yakururaga benshi baje kuyoga kuko ngo yabavuraga amavunane ariko kuri ubu aho yabaga hakaba humye nk’ahakarigeze amazi bitewe n’imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo.

Nyuma y’iruka rya Nyiragongo ryabaye kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, hakurikiyeho imitingito ya hato na hato, iremereye n’iyoroheje, abantu bakaba barakomeje kugaragaza ko hari ibiri kwangirika. Bivugwa ko ayo mazi yaba yarazimiye nyuma y’uko ku wa 27 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa saba n’iminota 54 z’ijoro(01h54), humvikanye umutingito mu Karere ka Rubavu ufite igipimo cya 3.9, ngo ukaba warakubitiye aha isoko y’amashyuza iherereye akarigita atyo.

Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kazendebe Hertien, yemeje aya makuru ko amashyuza yagiye koko, ariko anatangaza ko hari ahandi babonye mu Kivu hacumba imyotsi bakeka ko yaba ari yo nzira yayobeyemo.

Ati: “Amazi yaragiye ntushobora kubona ayo koga, kereka ahari isoko yogerwamo n’abagore ni ho haboneka makeya nabwo utakwicaramo, uretse kuyavoma ukayajyana ahandi”.

Yakomeje agira ati: “Ntitwabihamya niba isoko yimukiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, kuko muri metero nkeya uvuye ahasanzwe isoko ubona imyotsi mu mazi y’Ikivu”

Amashyuza aboneka mu Karere ka Rubavu, aboneka cyane ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse agatemba ajya mu Kivu. Ni amazi apfupfunuka mu kuzimu ashyushye, benshi bakayakunda kuko ngo bayasangamo umuti w’indwara nyinshi ziganjemo izifitanye isano n’ingingo.

Kugeza magingo aya nta mpuguke yaba iyo muri MINEMA doreko nabo bari mu Karere ka Rubavu, iyo mu kigo cy’Igihugu cya Mines, Peteroli na Gaz baremeza aho ayo mazi yaba yimukiye, ndetse ngo banatangaze niba nta ngaruka byagira n’icyakorwa ngo abe yagaruka.

Amashyuza ya Rubavu abuze nyuma y’igihe kitari kirekire n’ayo mu Karere ka Rusizi abuze aho abaturage batangaje ko yaba yarabuze kubera intambi zaturitswaga bigatuma agenda, ibintu bitavuzweho rumwe n’impuguke.

Related posts

Nyamasheke: Umugabo ukekwaho kwica se na nyina yatawe muri yombi.

N. FLAVIEN

Kayonza: Umugabo yambaye ijipo n’ishati agiye kwiba mu kigo cy’abakobwa.

Muntu Clarisse

Ingabo za Angola zigiye koherezwa muri DR Congo guhangamura M23 yananiye benshi barimo na Wagner.

N. FLAVIEN

7 comments

MUNYEMANA Desire May 30, 2021 at 10:03 AM

Ibi biterwa no gutanduka kwibibuye biba biyasigasiye.Iyo babaye umutingito bituma ibyo bibuye birekuranye amazin agahita arigita.

Reply
Claude May 30, 2021 at 10:19 AM

😢😢😢 ubwo se ko Gisenyi agiye na Rusizi akaba yaragiye bizagenda bite ? Dutakaje amashyuza yose ?

Reply
Nsabi May 30, 2021 at 10:21 AM

Ntago yagaruka geographically buriya yamaze kuba Covered by Parental rocks. Ni ukwihangana kuko Iyi mitingito ntiyari kubura ingaruka nyinshi isiga.

Reply
Mwami May 30, 2021 at 10:26 AM

Imana yayisubije izayaha abandi yabonye Rubavu bamaze kuyungukiraho.

Reply
Charles May 30, 2021 at 10:29 AM

Ngizo zimwe mu ngaruka z’iyi mitingito. Twitege n’izindi tutatekerezaga.

Reply
Willy Colombian May 30, 2021 at 11:21 AM

Mwitegureko n’amasôoko y’amazi asanzwe ashobora gukama mukayabura burundu. Rubavu harasigara ari ubutayu ahubwo

Reply
Toussaint May 30, 2021 at 11:55 AM

Ubwo ntibikurikiye amwe yi cyangugu?
Ko numva umutungo kamere wa attracting aba tourists uducika gake gake.
Aho sindabura ibiraka vuba😭

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777