Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Benie Grace wari umuririmbyi muri Chorale Jehovah Jireh yo muri CEP ULK witabye Imana azize uburwayi ndetse akaba yapfanye n’umwana yari atwite bivugwa ko yari afite amezi 6.
Umwe mu bayobozi ba Chorale Jehovah Jireh niwe wahamirije InyaRwanda dukesha iyi nkuru iby’urupfu rw’uyu mubyeyi Uwamariya Benie Grace wari uri mu baririmbyi bakomeye muri iyi Chorale yanditse amateka mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Yavuze ko uyu muririmbyi yishwe na Covid-19, akaba yari amaze icyumweru mu bitaro. Yagize ati: “Yari amaze icyumweru mu bitaro, yari atwite umwana w’amezi 6, apfanye nawe”.
Benie Grace witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, yashatse umugabo mu 2014, ashakana na Gakire Aimable yakundaga kwita ‘indirimbo ye y’urukundo’. Asize umwana umwe w’umuhungu yabyaranye n’uyu mugabo we Gakire Aimable.
Nyakwigendera Benie Grace yari umuririmbyi w’umuhanga cyane ndetse w’ijwi rizira amakaraza, aho benshi banemeza ko bitari bishya kuri we kuko ngo ari ukuva na cyera yiga mu mashuri yisumbuye mu kigo cyitwa Groupe Scolaire de Gahini giherereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburazirazuba.
Ubwo yigaga i Gahini, Benie Grace yaririmbaga muri Chorale yitwa Beula yabarizwaga muri Ebenezer yayoboweho na Rukundo Fils wakoreye RTV, iyi korali ikaba yarafatwaga nka nimero ya mbere mu kuririmba neza muri icyo kigo, uyu Benie Grace ngo akaba ari we wateraga indirimbo nyinshi zayo. Amasomo ye ya Kaminuza yize muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK ari nabwo yinjiye muri korali Jehovah Jireh y’abize muri iyo kaminuza. Abamuzi bavuga ko yari umumama warangwaga n’urukundo, urugwiro, ubumuntu n’ibindi biranga Intore z’Imana.
Uwamariya Benie Grace atabarutse afite imyaka 35 kuko yageze ku Isi mu 1986.
Abagize Chorale Jehovah Jireh, bakaba basohoye ubutumwa bugaragaza ibigwi bya nyakwigendera. “Twagendanye imisozi, mu bibaya, mu mvura, mu zuba, mu bihe bikomeye dukorana umurimo w’Imana yaduhamagaye. Benie Grace Uwamariya, watubereye uw’umumaro muri twe. Umuryango mugari wa Jehovah Jireh Choir, utubereye imfura mu gutaha Ijuru, tuzahurirayo. RIP Benie Grace Uwamariya”.


7 comments
Imana yakire umukozi wayo disi. Ariko se iki kinyagwa ngo ni Coronavirus ko kitumazeho abantu. Urareba uyu mubyeyi gitwaye akiri mutob gutya !! Uwo muziranenge gitwaye atarabona Isi disi
Imana yagukunze kuturusha kandi n’ubundi twese niho tuzanyura tujya mu bwami bw’Ijuru. RIP
Imirimo y’abera izibukwa, imbere y’Imana izibukwa. Igendere tuzahora twibuka uko witangiraga umurimo !!! Ntabwo wakoreye ubusa, wakoreye Umugabo nyamugabo. Genda wiruhukire
Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo twakoze byose. Imana imwakire mubayo . Natwe dusabe Imana kuzaduha iherezo ryiza
Uwiteka Imana amwakire mube kd yihanganishe cyane ndetse akomeze cyane umutware we usigaye mu biganza by’uwiteka Imana niho tumusize ukomere ukomere cyane mwijuru hari Imana ibizi impamvu z’ ibyo byose
Rip Mama wacu ,abera tuzataha.
Komeza uruhukire mu mahoro mubyeyi abawe tuzahora twibuka imirimo yawe myiza.