Amizero
Amakuru Hanze

Ku myaka ibiri gusa Kashe abaye umuntu wa mbere muto winjiye mu muryango w’intiti ku isi

Kashe Quest, umwana w’igitambambuga ufite gusa imyaka ibiri y’ubukure yabashishe kugera ku bitagerwaho na buri wese. Uyu mukobwa wo mu mujyi wa Los Angeles muri leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yinjiye mu muryango uhuza intiti ku rwego rw’isi uzwi nka “Mensa”.

Nkuko bitangazwa n’ababyeyi b’uyu mwana ufite ubuhanga buhanitse, bumwe mu bumeyi afite harimo kubasha gutandukanya ibinyabutabire byose biri kuri “tableau périodique”, ubushobozi bwo kwiga no kumenya ururimi rw’icyesipanyole, kumenya neza leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no kumenya aho izo leta ziherereye kw’ikarita ndetse no gusobanukirwa n’ibinyamubyimba bitandukanye.

Devon; ise umubyara, yatangarijeCNNko kuva yatangira kuvuga, umwana wabo yagaragaza inyota yo guhora yongera kandi yunguka ubumenyi. Yagize ati: “Iyo hari ikintu runaka atazi arakibaza, iyo atazi uko ibintu bikorwa aharanira kubimenya. Ikigeretseho kandi, ubumenyi mumuhaye mu magambo aba yumva yahita abushyira mu bikorwa.”

Abo mu muryango we kandi bavuga ko kuva uyu mwana yamenya kuvuga, batunguwe n’uburyo ubwenge bwe bwihutaga mu gukura, kuko ngo mu gihe gito cyane yahise atangira gukora interuro zuzuye kandi zifite ubusobanuro, urugendo ubundi rutwara umwana usanzwe amezi menshi.

Aba babyeyi ntibabyihereranye, ahubwo bajyanye umwana wabo ku nzobere mu bumenyamuntu, bamuha ikizamini gipima urwego fatizo rw’ubuhanga (IQ), maze koko ibyo baketse biba impamo, kuko umukobwa wabo ari ku kigero cya 146 (ni mu gihe umuntu wese ufite IQ iri hejuru ya 135 afatwa nk’umuhanga ku rwego rwo hejuru).

Nubwo uyu mwana atanga icyizere cyo kuzavamo umuhanga uhanitse, ababyeyi be bahamya ko imitekerereze ye ntaho itaniye cyane n’aya bandi bana bo mu kigero cye, haba mu marangamutima no mu bindi. Gusa ariko nabo ngo bafite umutwaro wo kumurera bigengesera cyane cyane nko mu magambo bavuga, kuko uyu mwana ngo afite ubushobozi buhambaye bwo gufata mu mutwe, bityo ugasanga icyo bavuze cyose nk’ejo ari kugisubiramo.

Mensa, ni umuryango mpuzamahanga uhurirwamo n’abafite igipimo fatizo cy’ubuhanga kiri hejuru. Iri jambo Mensa ubwaryo rikomoka ku kilatini, bisobanuye “ameza”. Iyi nyito ngo bayikomora ku kuba kwinjira mu muryango wabo nta kindi bisaba, ari ukuba ufite igipimo fatizo cy’ubuhanga kiri hejuru, hatitawe ku bwoko bwawe, Iyobokamana, ibara ry’uruhu cyangwa ikindi icyo ari cyose.

Related posts

BAL : Imikino ya ¼ irakinwa mu buryo bwa Playoffs

Christian Hakorimana

Amwe mu mateka y’ikibaya cy’Urupfu ‘Death Valley’ kirimo byinshi bitangaje. [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe inteko ishinga amategeko

Shyaka Josbert

Leave a Comment