Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, Madamu Jeannette Kagame n’umuherwe Bill Gates washinze Umuryango Gates Foundation, bagiriye uruzinduko i Butaro mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru ahabereye ibiganiro ku byafasha mu kuziba icyuho kikigaragara mu buzima n’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana.
Ibi biganiro byateguwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, UGHE [University of Global Health Equity], ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amashuri Makuru yigisha Ubuvuzi muri Afurika, COMS-A [Consortium of Medical Schools-Africa], byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues’.
Mu kiganiro yahaye abitabiriye inama ku buzima n’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana, muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, UGHE [University of Global Health Equity], Bill Gates washinze akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Gates Foundation yavuze ko imibare y’abana bapfa batarageza imyaka itanu ku Isi yerekana ko hakenewe imbaraga mu guhangana n’icyo kibazo.
Yerekanye ko iyi mibare ikiri hejuru ku rwego rw’Isi kuko abana bapfa bagera kuri miliyoni 4,8 ku mwaka mu gihe bavuye kuri miliyoni 9 mu 2000.
Umuherwe Bill Gates yagize ati: “Ahazaza h’ubuzima rusange ku Isi hazagengwa n’ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bwiza.”
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibiganiro ku byafasha mu kuziba icyuho kikigaragara mu buzima n’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana, Madamu Jeannette Kagame yashimye umuhate wa Bill Gates mu kugeza ubuvuzi kuri bose no gukomeza gushyigikira umurage wasizwe na Paul Farmer washinze Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, UGHE [University of Global Health Equity].
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nk’uko Paul Farmer yabyizeraga, ubuzima bwose bufite agaciro kangana kandi ko nta we ukwiye gusigara inyuma mu kugezwaho serivisi z’ubuvuzi.

