Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka

Bimwe mu byaranze tariki ya 08 Mata 1994

Nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, tariki 08 Mata 1994, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu, ku rundi ruhande ingabo za RPA Inkotanyi nazo zakomeje urugamba zigamije guhagarika Jenoside.

Kuri iyi tariki, Maj. Gen. Paul Kagame Paul wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za RPA Inkotanyi zatangije urugamba mu Mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Nkuko tubikesha MINUBUMWE, izi ngabo zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Mu karere ka Nyaruguru Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata barishwe bose. Uwo munsi Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre , Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu murenge wa Bugeshi muri Gisenyi, zikabica.

Abasirikare b’Abafaransa n’Ababiligi, batangiye igikorwa cyo gucyura abanyaburayi babaga mu Rwanda. Abafaransa bacyita “Opération Amarylis” naho Ababiligi bacyita “Silver Back.”

Abatutsi bari bahungiye Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) barishwe. Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu Kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti i Nyamirambo.

– Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St André i Nyamirambo, barishwe.

– Kuva ku itariki ya 8, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha, barishwe.

– Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.

Ingabo za RPA Inkotanyi zageze i Kigali, Kagame Paul amenyesha MINUAR ko agiye kohereza umutwe w’ingabo gufatanya n’ingabo zayo mu guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Mu Kinigi muri Perefegitura ya Ruhengeri, Koloneli Setako Ephrem yategetse Interahamwe kwica Abatutsi baho. Uwo munsi Ingabo za RPA Inkotanyi zarahageze zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.

Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku rusengero rw’Abadiventisiti rwa Cyambara mu murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’Abadiventisiti rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’Abadiventisiti rwa Bweramana muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu.

Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi barishwe. Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi barishwe, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
– Hishwe Abatutsi ku musozi wa Kesho muri Rubaya (Ngororero);

– Hishwe Abatutsi i Kavumu no mu nkengero zaho (mu yari Komini Ramba);

– Hishwe Abatutsi benshi muri Centre ya Gakenke;

– Hishwe Abatutsi i Bukeri (muri Segiteri Munanira, Komini Gatonde, ubu ni mu karere ka Gakenke) ku mugezi wa Mukungwa ku gice kigana muri Vunga;

– Hishwe Abatutsi kuri Superefegitura ya Busengo, Komini Gatonde, ubu ni mu karere ka Gakenke.

Related posts

FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda kubera mpaga yatewe Amavubi.

N. FLAVIEN

Ubwirakabiri bw’Ukwezi mu kirere cy’u Rwanda kuri iki Cyumweru

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko n’ubwo ashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka adashaka manda ya gatatu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777