Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko nyuma y’ibiganiro n’ubutegetsi bwa Pakistan hagiye kuba agahenge hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran niba Iran yemeye ko ingendo ziba mu muhora wa Hormuz.
Trump ati: “Nemeye guhagarika kumisha ibisasu no gutera Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kakazaba ari agahenge k’impande ebyiri.”
Mu butumwa bwe, Trump yakomeje avuga ko azemera agahenge k’ibyumweru bibiri kagengwa no kuba Repubulika ya Kisilamu ya Irani yemera byuzuye, aka kanya, kandi mu mutekano gufungura Umuhora wa Hormuz.
Mu itangzo yasohoye ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu izina ry’inama y’ikirenga y’umutekano ya Irani, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Abbas Araghchi yagize ati: “Niba ibitero kuri Irani bihagaritswe, Ingabo zacu zikomeye zizahagarika ibikorwa [operations] byazo by’ubwirinzi.”
Yongeyeho ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri, bizashoboka kunyura mu muhora wa Hormuz mu mutekano, ku buhuzabikorwa bw’ingabo za Irani ndetse hasuzumwa neza aho ubushobozi bw’ibya tekinike bugarukira.
Minisitiri w’intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeye agahenge gatangira aka kanya, karimo na Libani n’ahandi, ndetse ko Pakistan izakira ibiganiro by’impande zombi ku wa gatanu mu murwa mukuru Islamabad.
Israel yavuze ko ishyigikiye agahenge ariko katarimo Libani. Intambara y’Amerika-Israel na Irani yatangiye ku itariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka wa 2026.

