Perezida Donald Trump wa Amerika yakangishije ko ikiragano cyose kiri bupfe nijoro, ntikizagaruke na rimwe avuga ibishobora kuba niba Iran itageze ku kumvikana na we, kurimo gufungura umuhora wa Hormuz ku gihe ntarengwa yavuze.
Trump yahaye Iran nyirantarengwa yo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2026, saa mbiri z’ijoro i Washington (saa munani z’ijoro i Kigali mu Rwanda, zikaba saa cyenda n’igice z’urukerera z’i Tehran muri Iran.
Si ubwa mbere Trump atanze igihe ntarengwa kuri Iran, tariki 21 Werurwe 2026 yavuze ko arasa agasibanganya inganda ziha amashanyarazi Iran duhereye ku nini cyane, niba umuhoza wa Hormuz udafunguwe mu masaha 48.
Hashize iminsi ibiri yavuze ko habaye ibiganiro byiza hagati y’Ibihugu byombi maze ibyo bitero abyigizayo indi minsi 10 ku busabe bwa Iran kugeza tariki 06 z’uku kwezi ari cyo gihe ntarengwa kigezweho ubu.
Iran yakomeje kuvuga ko nta biganiro bitaziguye irimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi idatewe ubwoba n’ibikangisho by’ubutegetsi bwa Trump.
Ku wa gatanu, Trump yatanze amasaha 48 mbere y’uko arekurira ukuzimu kose kuri Iran.
Mu butumwa bwe, yatangaje mu kanya, yagize ati: “Sinshaka ko biba, ariko bishobora kuba…Turabimenya nijoro, kimwe mu bihe bikomeye cyane mu mateka maremare kandi y’urusobe y’Isi.”
Hari abatekereza ko Trump yaba akoresha amagambo nk’aya mu gutera ubwoba Iran, gusa abandi bakavuga ko Amerika ishobora kuba yakora icyo ishaka cyose kuko ifite ibitwaro byarimbura Iran ngo byaba na ngombwa ikaba yakoresha intwaro kirimbuzi nk’uko yabikoze ku Buyapani.

