Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubuzima Umutekano

Umurambo w’umusirikare wa FARDC warasiwe mu Rwanda wabanje guteza impaka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, umurambo w’umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC warashwe n’Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryacyeye, wasiganiwe n’abo mu Gihugu cye ndetse na EJVM, biba ngombwa ko ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Amakuru avuga ko uyu musirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu akinjira arasa, mu kwirinda ko yangiza byinshi cyangwa akagira abo avutsa ubuzima, inzego z’umutekano z’u Rwanda zifata umwanzuro wo kumurasa ahasiga ubuzima.

Aya makuru yanemejwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF kibinyujije mu itangazo, aho rivuga ko mu ma saa Saba y’ijoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, umusirikare utamenyekanye umwirondoro waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda akinjira arasa, nawe akaza kuraswa ndetse agahita apfa.

Rikomeza rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri maso kandi ko ubuzima bukomeje ku mupaka, nyuma y’ibyabereye mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Ubwo abasirikare bo mu Itsinda rishinzwe kugenzura imipaka hagati y’Ibihugu byombi, EJVM ryahageraga ku gicamunsi, bakoze iperereza ry’ibanze, maze aho gutwara umurambo burira imodoka bisubirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu byibajijweho n’abari aho.

Amakuru twaje kumenya ndetse yananyuze muri bimwe mu bitangazamakuru byo hakurya no ku mbuga nkoranyambaga, ngo ni uko DR Congo yirinze guhita itwara uyu murambo kuko ngo itari izi neza ko uyu warashwe ari umusirikare wabo koko n’ubwo ngo yari yambaye impuzankano yabo, ibintu byatumye ahita ajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi hategerejwe icyo DR Congo iza kwemeza.

N’ubwo ambulance yari yaje gutwara umurambo yasubiyeyo itawutwaye, byaje kumenyekana ko inzego z’Igisirikare cya DR Congo, FARDC zageze aho zikemera ko uyu musirikare warashwe ari umusirikare wabo ngo wisanze yageze ku butaka bw’u Rwanda bikanarangira aharasiwe.

Mu ibaruwa yanditswe na Général Major Mpezo Mbele Bruno, umuyobozi w’Akarere ka 34 ka gisirikare mu Ngabo za Leta ya DR Congo yandikira umuyobozi wa CIRGL i Goma amusaba kujya gufata umurambo w’umusirikare wa FARDC warashwe na Polisi y’u Rwanda. Muri iyi baruwa, uyu mujenerali avuga ko umwe mu basirikare ba FARDC yarenze umupaka akisanga mu Rwanda ari naho yarasiwe.

Yakomeje avuga ko kugeza ubwo yandikaga, umurambo w’umusirikare wabo wari ukiri aho yarasiwe ari nayo mpamvu yasabaga iri tsinda ko bakora ibishoboka bakazana mu Gihugu (DR Congo) umurambo w’uwo musirikare utatangajwe amazina kuko nta cyangombwa yasanganywe.

Hari bamwe mu baturage bavuze ko kuba FARDC itahise itwara umurambo w’umusirikare wayo, ngo byaba byatewe no kwikanga ko ashobora kuba ari uwo muri FDLR iri gukorana cyane na FARDC kuko ngo batinyaga ko u Rwanda rwabiheraho nk’ikimenyetso simusiga rukaba rwakereka amahanga ko ibyo rushinja DR Congo ari ukuri n’ubwo yo ibihakana.

Andi makuru twamenye ubwo twageraga aharasiwe uyu musirikare, ngo ni uko uyu warashwe yari kumwe n’abandi batatu, ngo bakaba bashakaga gushimuta bamwe mu basirikare b’u Rwanda maze ngo bazaberekane mu itangazamakuru bavuga ko babafatiye ku rugamba barwanira M23. Gusa ngo ntibabigezeho kuko basanze RDF iri maso maze ngo abo batatu bandi bahita birukira hakurya iwabo kuko ari hafi cyane uvuye ku butaka butagira nyirabwo (Zone neutre).

Si ubwa mbere umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu Rwanda arasa kuko no muri Kamena uyu mwaka, aha n’ubundi ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo harasiwe undi musirikare wa FARDC winjiye ku mupaka w’u Rwanda, arasa ku bapolisi bashinzwe kurinda umupaka n’abaturage bambukaga hanakomerekamo bamwe, mu kwirinda ko agira abo yica nawe araraswa agwa aho.

Itangazo ry’umuyobozi w’akarere ka 34 ka gisirikare mu Ngabo za Leta ya DR Congo ryemera ko uwarashwe ari umusirikare wabo koko.
Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda RDF rimenyesha ibyabaye n’igihe byabereye.
Abagize EJVM bageze aharasiwe uyu musirikare wa FARDC bagenda badatwaye umurambo we kuko FARDC yari itaremeza ko ari umusirikare wabo koko.
Ambulance ya FARDC yari yaje gutwara umurambo yasubiyeyo itawutwaye.

Related posts

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania[Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

Abasirikare basaga 1700 bari bagotewe mu ruganda Azovstal bamaze kuyamanika imbere y’Abarusiya [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Imodoka ya MONUSCO yatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya hafi ya Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment