Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu Ubuzima

Musanze: Abikorera mu mujishi umwe n’Akarere mu kurandura igwingira mu bana.

Nyuma yo kubona ko Akarere ka Musanze gakomeje kuza ku mwanya mubi mu bijyanye n’ikibazo cy’imirire mibi iganisha kw’igwingira mu bana bato, abikorera bo muri aka karere, bahisemo gufata iya mbere bajya mu mujishi umwe n’ubuyobozi bw’aka karere biyemeza kugaragaza uruhare rwabo kandi rufatika mu kurandura igwingira kuko bemeza ko ikibazo kiri muri Musanze atari ukubura ibiribwa ahubwo gishingiye ku myumvire.

Ubu bufatanye mu kurandura igwingira mu bana bato, bwahuriranye n’ibikorwa byo gutangiza “Ukwezi kwahariwe kurwanya imirire mibi mu bana” ku rwego rw’Akarere byatangirijwe mu murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024 ahakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha abaturage uburyo hategurwa indyo yuzuye, gutanga ibyo kurya, ndetse no gufasha abana bari mu mirire mibi binyuze muri “gahunda y’ababyeyi ba batisimu”.

Mu butumwa yatanze, bwana Habiyambere John, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Musanze, PSF yakanguriye abacuruzi muri rusange kwirinda kujya bagura ibyo kurya bigenewe abana, ibi bigakorwa hagamijwe kwirinda ko abana babibura bityo bakaba bagwa mu mirire mibi, ahubwo abasaba kwigisha ababyeyi kugurisha ariko babanje kugaburira abana mu buryo buhagije, ibizabarinda igwingira.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald yashimye cyane abikorera bo mu karere avuga ko mu busanzwe bitumvikana ukuntu Musanze ari Akarere kera cyane ariko ugasanga ifite abaturage benshi bafite abana bagaragara mu mirire mibi, avuga ko hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo PSF yagaragaje uruhare ntagereranywa, bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo cy’igwingira mu bana gihinduke amateka.

Yagize ati: “Ibi byose biterwa n’imyumvire iri mu baturage bacu usanga bahinga kandi bakeza ariko kubera kutabyitaho, ubushoreke n’ubusinzi ugasanga abana babo bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi. Turasaba buri wese kubigira ibye, abagabo nabo bakumva ko bibareba ntibabiharire abagore gusa kuko n’ubusanzwe umwana ni uw’umugore n’umugabo ntabwo akwiye guharirwa umugore gusa, kandi twumve ko imirire mibi igira ingaruka nyinshi cyane ku mwana ndetse n’umuryango muri rusange”.  

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA (National Child Development Agency), Ingabire Assoumpta yavuze ko uruhare runini mu kurandura igwingira rugomba kugirwamo uruhare n’ababyeyi bakitabira  gupimisha inda igihe umubyeyi atwite no gukurikirana neza umwana amaze kuvuka, kuri ibi hakiyongeraho kugira isuku  n’imirire iboneye, ibi bikazarinda abana b’u Rwanda kwisanga mu mirire mibi ituma bisanga mu igwingira iryo ari ryo ryose.

Mu karere ka Musanze hose hagaragajwe abana 303 bari mu  mirire mibi, buri wese mu bikorera akaba yagiye afata umwana umwe, akazajya aha ababyeyi be ubushobozi bwo kumubonera ibimutunga bihagije, kuri ubu bushobozi hakiyongeraho n’inama zabafasha kugira ngo umwana wabo ace ukubiri n’imirire mibi imukururira mu kugwingira bityo Akarere kakazabasha kurandura burundu iki kibazo kiri mu bihangayikishije Akarere n’Igihugu muri rusange. Imibare yo mu mwaka wa 2015 yashyizwe hanze mu byavuye mu bushakashatsi kuri DHS bwagaragaje ko Akarere ka Musanze kari ku gipimo cya 38%, mu gihe ibipimo by’umwaka ushize byerekana ko kari kuri 42%.

Imirire mibi n’ikibazo cy’ubuzima rusange ni imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye iterambere ry’Igihugu ndetse ikaba intandaro y’ukwiyongera kw’indwara n’impfu mu baturage. Leta y’u Rwanda yemera ko imirire mibi ari ikibazo gihuriweho n’inzego zitandukanye cyane cyane urwego rw’ubuzima, ubuhinzi, uburezi, uburinganire n’imibereho myiza y’abaturage, kurengera umwana n’izindi.

Kurwanya imirire mibi ni kimwe mu bikorwa by’ibanze Leta y’u Rwanda ishyize imbere, ikaba yarashyizeho ingamba zitandukanye hakorwa ibikorwa biri muri gahunda nyinshi zirimo na gahunda mbonezamirire mu ngo. Imirongo migari y’imirire myiza mu ngo ikoresha uburyo butagira uwo buheza kandi butanga umusaruro mu kurwanya imirire mibi bigizwemo uruhare na buri wese. Ubwo buryo kandi bufasha abaturage kubona serivisi no gukorerwa ibikorwa bijyanye no guteza imbere imirire myiza; bikazatuma baca ukubiri n’igwingira.

UKO IGIKORWA CYAGENZE MU MAFOTO:

Umuyobozi wa PSF mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye.
Inzego z’umutekano nazo zafashe iya mbere mu kugaburira abana indyo yuzuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yasabye ubufatanye busesuye mu kurwanya igwingira mu bana.
Abayobozi ku nzego zitanduka bari kumwe n’abafatanyabikorwa muri iki gikorwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ubwa PSF Musanze mu bufatanye bugamije kurandura igwingira mu bana.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA .
Umuyobozi wa PSF mu karere ka Musanze, bwana John.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Abana bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi bahawe ifunguro ryuzuye.

AMAFOTO: N. FLAVIEN /WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Andrew Mwenda uvuga rikijyana muri Uganda yagaragaje ko M23 atari ikibazo cy’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Iran: Ebrahim Raisi agiye kuba Perezida mushya asimbuye Hassan Rouhani.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Bombori bombori mu buyobozi itumye ba Gitifu b’Imirenge babiri begura, abandi nabo ngo bararegetse.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment