Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Ikoranabuhanga Umutekano

Iran nayo yagabye ibitero bikomeye bya Drones kuri Israel mu rwego rwo kwihorera.

Mu rwego rwo kwihorera ku gitero kidahusha cyagabwe na Israel mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, kikica abasirikare bakuru barimo Umugaba mukuru, Gen Maj Mohammad Bagheri, n’umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo zidasanzwe, Hossein Salami, Iran nayo yagabye igitero ikoresheje drones z’ubwiyahuzi zigera ku 100.

Aya makuru yemejwe n’Igisirikare cya Israel, IDF kivuga ko indege kabuhariwe zacyo zatangiye gushwanyaguza drones za Iran zitaragera mu kirere cya Israel, ibi ngo bikaba byatangiye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatanu.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel abinyujije kuri X yagize ati: “Ubwirinzi bwacu bw’ikirere buri kugaragara hanze y’imbibi z’Igihugu bukora akazi neza. Umwanzi yohereje Drones 100 ariko twari tubizi ko ari bubikore turi kuzitangirira kure zitaragera mu kirere cyacu.”

Hagati aho ibintu byamaze guhindura isura kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Ubwongereza nabo bamaze kwinjira muri iyi ntambara, bakaba bohereje indege zabo kabuhariwe ngo zifashe Israel gusenya igitero icyo ari cyo cyose cyaturuka muri Iran.

Umuvugizi wa IDF, Brig Gen Effie Deffrin yagize ati: “Mu masaha yashize umwanzi yohereje Drones 100 kuri Israel. Magingo aya uburyo bwacu bw’ubwirinzi bwose bwashyizweho kugirango bukore akazi.”

Bivugwa ko indege kabuhariwe 200 za Israel ziri maso kuba zasenya Iran, kuri izi hakiyongeraho izindi za USA n’Ubwongereza zitatangajwe umubare ndetse Ibigo bya gisirikare bya USA muri Iraq nabyo bikaba byasabwe kwitegura ku rwego rwo hejuru kugirango babe batanga isomo mu gihe byaba ngombwa.

Amakuru dukomeje gukura kuri Israel Times ndetse no ku mbugankoranyambaga z’igisirikare cya Israel, agaragaza ko ibi bitero bishobora kuvamo intambara isesuye, Ubwongereza na USA bikaba byamaze kugaragaza uruhande biriho mu gihe abitwa inshuti za Iran bo bamaganye gusa ibyabaye, basaba UN ko yahoshya vuba na bwangu ibiri gukorwa na Israel.

Indege za Amerika n’Ubwongereza ziri gufasha Israel gushwanyaguza drones za Iran.
Indege kabuhariwe za Israel ziri kwifashisha mu kugaba ibitero kuri Iran ndetse no gushwanyaguza drones za Iran.
Ikarita igaragaza ahatunganyirizwa ingufu kirimbuzi za Iran
Drones za Iran zakoze urugendo rurerure kugirango zigere muri Israel.
Iran nayo yohereje Drones 100 kuri Israel.

Related posts

M23 na MONUSCO byagiye muri mpangara nguhangare.

KALISA

Perezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kwihisha muri M23 rugatera Igihugu cye.

N. FLAVIEN

“Murye, munywe ariko muzirikane ko amashuri azatangira ejo bundi” Guverineri Mugabowagahunde. 

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777