Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ibidukikije Politike Ubukungu Ubuzima

“Bagabo beza mutugurire cyangwa mutwubakire rondereza aho gutema amashyamba, muturinde ruhurura mutugurira ibigega”: Minisitiri Mujawamariya.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku nshuro ya 47, Minisitiri w’Ibidukukije, Dr Mujawamariya Jeane d’Arc wari mu Karere ka Gakenke ahabereye uyu munsi ku rwego rw’Igihugu, yasabye abagore gukomeza gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije, asaba abagabo gufasha abagore babagurira cyangwa se bakabubakira rondereza aho gutema amashyamba, anabasaba kubarinda ruhurura babagurira ibigega bifata amazi y’imvura ava ku bisenge.

Uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, ku rwego rw’Igihugu  wizihirijwe mu Karere ka Gakenke,  Umurenge wa Nemba, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe”.

Abashyitsi bitabiriye uyu munsi mukuru uba rimwe mu mwaka, babanje gusura ibikorwa byagizwemo uruhare n’abagore birimo: Ituragiro rya Kijyambere, kurwanya imirire mibi, gukora imbabura mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Imitobe (Juice) na Divayi (Wine) bikomoka ku mbuto, Ibihingwa by’imibavu n’Ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye byose bikorerwa mu Karere ka Gakenke.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeane d’Arc, yavuze ko kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ari umwanya wo kuzirikana uruhare rw’Umugore mu iterambere ry’Igihugu n’isi muri rusange, anavuga ko kandi abagore bagira uruhare mu igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa ryerekeye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kugirango twubake ejo hazaza habereye ikiremwamuntu.

Bitewe no kumva nabi ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire, hari imiryango ibyuririraho maze ikijandika mu makimbirane adashira nkuko byemejwe na Mukamurigo Béatrice n’umugabo we Simparikubwabo Viateur, bemezako bari babayeho nabi cyane ariko kuri ubu ngo amahoro akaba ahinda babikesha kwicara bakaganira ku rugo rwabo. Mukamurigo Béatrice ati: “Uzi inshyi n’imigeri nariye ndetse nkanarazwa hanze”.  Simparikubwabo Viateur nawe ati: “Kubera gushukwa na bagenzi banjye mu tubari natahaga nabaye nk’intare bigatuma duhora mu makimbirane”.

Kuri uyu munsi, uru rugo rwashimiwe kuko rwahindutse, maze mu nka zatanzwe, nabo bagabirwa inka yo kuzakamirwa abana babo. N’akanyamuneza kenshi, bati: “Paul Kagame aragahora ku ngoma kandi ahorane amata ku ruhimbi, we wazanye uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse agasaba ko habaho kwigisha imiryango ibana mu makimbirane kuri ubu natwe tukaba tubanye neza cyane”.

Muri uyu muhango wabereye muri Gakenke kubera Ibiza byakunze kuhibasira, hatanzwe Telefone ngendanwa zigezweho (Smartphones) 298 zahawe abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge n’Abajyanama b’Ubuzima, inka 22, inkoko 843, ihene 100, Imbabura za rondereza 100 n’ibigega 41 bifata amazi, byose bikaba bizafasha mu gukomeza guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

U Rwanda ruri mu Bihugu bya mbere ku Isi bishyize imbere ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire, ibintu bituma abari n’abategarugori nabo biyumvako bashoboye, bakaba bamaze kugera ku rwego rwo kuyobora ibigo binini aho ibigo binini bisaga 20% biyoborwa n’abagore, bakaba bashimwa cyane. Mu nzego nyinshi za Leta, umubare w’abagore ukaba uri hagati ya 30% na 60%.

Ibikorwa by’abagore.
Abahoze mu makimbirane bakayavamo bagabiwe.
Bari bambaye bya kinyarwanda
Bahawe telefone zigezweho
Dr Mujawamariya Jeane d’Arc
Abakaraza b’Itorero Inkoramutima bari babukereye.
Basuye ibikorwa bikorwa n’abagore

Related posts

Guinea Conakry: Perezida Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare kabuhariwe [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Umukuru w’urwego rw’ubutasi yashatse guhirika Perezida Félix Tshisekedi wari mu nama muri Ethiopia Imana ikinga ukuboko.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 na FARDC baritana ba mwana ku warashe ibisasu biremereye muri Kibumba.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mutungirehe March 9, 2022 at 1:05 PM

Uyu munsi mwongeye kubaka benshi mu banyarwandakazi nukuri.ibi byavuzwe bizashyirwa mubikorwa twese nugufatanya

Reply

Leave a Comment