Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Ambasaderi wa Kenya i Kinshasa yatumijweho ikubagahu n’ububanyi n’amahanga bwa RDC.

Inzego zifite ububanyi n’amahanga mu nshingano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatumije mu buryo bwihuse Ambasaderi wa Kenya i Kinshasa ngo agire ibisobanuro atanga ku ishingwa ry’ihuriro ry’uwahoze ayobora Komisiyo y’amatora muri DR Congo, Corneille Nangaa.

Ambasaderi wa Kenya i Kinshasa agomba kwitaba inzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite aho zihuriye n’ububanyi n’amahanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023 i saa tanu (11h00) ku isaha ya Kinshasa kugirango asobanure byimbitse ku ishingwa ry’ihuriro ryatangirijwe i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatanu ritangijwe na Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’amatora muri DR Congo akaza guhunga kubera ibyo atumvikanyeho n’ubutegetsi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa, yamaganye ishingwa ry’uyu mutwe, anagaragaza ko yababajwe n’uko washingiwe “mu gihugu cy’inshuti”, ari cyo Kenya.

Bwana Patrick Muyaya yagize ati: “Iki gikorwa kizagira ingaruka. Kenya itugomba ibisobanuro. Ni gute Igihugu dukorana duhuriye no mu muryango umwe (EAC) gishobora kwakira ibikorwa bigamije gutesha agaciro inzego zashyizweho?”

Ubwo uyu Corneille Nangaa yatangazaga ishingwa rya AFC, yasobanuye ko we na bagenzi be babikoze babitewe n’ibibazo biri muri DR Congo bahamya ko Perezida Tshisekedi Tshilombo atashoboye kubikemura kuva yajya ku butegetsi mu 2019 nk’uko yari yabijeje ibitangaza.

Uyu munyapolitiki yashinje Tshisekedi gusahura umutungo w’Igihugu, gutesha agaciro inzego zishinzwe umutekano, kwifashisha intambara mu burasirazuba nk’urucuruzo no kurutisha abacancuro b’abanyamahanga igisirikare cy’Igihugu, FARDC.

Corneille Nangaa avuga ko igihe kigeze ngo Perezida Félix Tshisekedi ave ku butegetsi, asimburwe n’umuyobozi ushoboye. Yaciye amarenga ko nibitaba ibyo, AFC (Alliance Fleuve Congo) izakoresha imbaraga z’igisirikare cyayo mu kumwikuriraho.

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko akavuyo gasanzwe muri DR Congo kagiye kwiyongera cyane kuko ngo bigoye ko iri huriro ryagera 100% ku ntego zirimo kuba zakura Tshisekedi ku butegetsi kuko muri iyi minsi ari gukoresha cyane umutungo w’Igihugu yiyegereza abanyabubasha, ibishobora kumuhesha kuramba ku butegetsi cyangwa kumukenya mu gihe atabasha kubanezeza ku rugero rumwe cyangwa bifuza.

Bamwe mu bayobozi bakuru batangije ihuririro AFC barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisiimwa usanzwe ayobora M23, ibyababaje cyane ubutegetsi bwa Kinshasa/Photo Internet.
Muri uyu mwaka hagati, Ambasaderi Dr. Masafu yari yahuye na Jean Pierre Bemba i Kinshasa amwizeza ko Kenya izakomeza gufatanya na DR Congo mu gushaka igisubizo cy’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba/Photo Internet.

Related posts

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo by’imbaturamugabo i Bujumbura

N. FLAVIEN

Kirehe: Ikamyo yarenze umuhanda yinjira mu nzu, yica umugore n’umwana

Muntu Clarisse

Gatabazi JMV wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. [Izindi mpinduka]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777