Muri gahunda yo kwishimira ibyagezweho muri iki gihe twizihiza ku nshuro ya 28 isabukuru yo Kwibohora, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022, hatashywe Stade yuzuye itwaye Miliyali hafi 10 z’amafaranga y’U Rwanda.
Uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro Stade ya Nyagatare wayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana wari kumwe n’abandi Bayobozi, wanitabiriwe n’abaturage bashimye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye igikorwa nk’iki cy’iterambere.
CG Emmanuel Gasana, amaze gufungura ku mugaragaro Stade ya Nyagatare, yayimurikiye abaturage, abasaba kurushaho kuyibungabunga no kuyibyaza umusaruro kuko ngo Stade ari igikorwa gihuriza abantu hamwe kandi igakorerwaho ibikorwa byinshi bitandukanye.
Stade ya Nyagatare (bamwe bakunze kwita Golgotha), ni impano Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage ba Nyagatare. Ni Stade ifite ibibuga bitatu birimo icy’umupira w’amaguru(football), icya volleyball n’icya basketball. Yuzuye itwaye Miliyari 9 na Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda (9,200,000,000 Frw). Mu kuyitaha, habaye umukino wahuje Sunrise na APR FC, urangira APR FC itsinzwe na Sunrise ibitego 2-0 kuko ngo abakinnyi benshi ba APR FC bari mu biruhuko kandi ngo ikaba yakinnye bya gicuti kuko nta marushanwa bari barimo nk’uko byatangajwe n’umutoza wayitoje.
Iyi Stade yatangiye kubakwa mu 2018 yuzura mu 2020. Yubatse mu Kagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, ikaba ifite imyanya 3500 y’ahicara abantu hatwikiriye no mumpande zayo bicaye neza.




