Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

DR Congo yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya na EAC kubera AFC.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko muri Kenya hashingiwe ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DR Congo, Alain Tshibanda yavuze ko Igihugu cye cyanahamagaje ugihagarariye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania n’ubwo EAC itaragira icyo ibitangazaho.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, muri hoteli Serena, Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, agaragaye atangiza ihuriro rya politiki na gisirikare ryo kurwanya leta ya DR Congo, ryiswe ‘Alliance Fleuve Congo’ (AFC).

Mu itangazo kuri iki cyumweru, leta ya Kenya yavuze ko yamenye mu bitangazamakuru ko bamwe mu banye Congo bavuga ko bakorana n’imitwe y’inyeshyamba muri DR Congo, bakoreye ikiganiro n’abanyamakuru i Nairobi, “batangaza ibiboneka ko biteje ibyago” kuri DR Congo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi yavuze ko Kenya ari “leta ifunguye kandi igendera kuri demokarasi aho ubwisanzure bw’itangazamakuru bwemewe. Ku bw’ibyo, abanyagihugu n’abatari abanyagihugu bashobora kuganira n’ibitangazamakuru byo muri Kenya batabimenyesheje guverinoma.

Related posts

Twizerimana Onesme yerekeje muri Police FC

NDAGIJIMANA Flavien

Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi ! Izindi mpinduka mu bayobozi.

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yanyagiye Rutsiro FC 6-0 inashyikirizwa igikombe cya PNL

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment