Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iteganyagihe-Rwanda Meteorology Agency cyaburiye abanyarwanda ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 saa kumi n’ebyiri (06:00) kugera kuwa mbere tariki 19 Mata 2021 saa sita z’ijoro (00:00) hateganyijwe umuyaga mwinshi muri bimwe mu bice by’Igihugu, ukaba ushobora kwangiza byinshi.
Rwanda Meteorology yatangaje ko umuyaga mwinshi Ubujyanama ku Iteganyagihe: Umuyaga mwinshi uri hagati ya metero 6 na 12 ku isegonda uteganyijwe mu majyaruguru n’amajyepfo y’Intara y’Iburasirazuba, amajyaruguru n’amajyepfo y’Intara y’Iburengerazuba, mu turere twa Musanze, uduce twa Burera, Gakenke na Gicumbi.
Rwanda Meteorology yavuze ko uyu muyaga ushobora guteza ibibazo birimo: kwangiza ibimera n’ibihingwa, umukungugu mwinshi ushobora kubangamira ingendo ndetse ugatera ingaruka ku buzima no kwangirika kw’ibikorwaremezo birimo ibisenge by’amazu.
Iki kigo kikaba cyasabye abari mu duce twavuzwe haruguru kwitwararika igihe icyo ari cyo cyose baba babonye ibimenyetso by’uwo muyaga bakimakaza umuco wo gutabarana.
Meteo Rwanda itangaje iby’uyu muyaga mwinshi, mu gihe muri iki cyumweru tugana ku musozo n’ubundi umuyaga udasanzwe wahushye mu kiyaga cya Ruhondo muri Musanze ugatera icyitwa Isata cyatangaje benshi mu babibonye n’amaso, bagatangira kuvuga ko amazi y’ikiyaga ari kuzamuka ajya mu bicu kandi ntagaruke.
3 comments
Uyu muyaga ndabona urenze urugero !!! Gusa Imana nyiri ibihe iturinde ibi bihe bibi
Nizere ko ari agateganyo ko bishobora no kutaba impamo.
Ngirango n’izina ry’ikigo ryitwa icy’iteganyagihe. Byose ni uguteganya bagendeye ku bipimo baba babonye ariko bishobora guhinduka bitewe n’impamvu runaka.
Wakoze kuduha igitekerezo bwana #Damascene