Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Urunturuntu hagati ya Kenya na DRC nyuma y’Ihuriro rishya ry’uwahoze ayobora Komisiyo y’amatora.

Hakomeje gututumba umwuka mubi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya nyuma y’aho i Nairobi muri Kenya hashingiwe Ihuririro rifite Umutwe wa politiki n’igisirikare, Alliance Fleuve Congo (AFC).

Iri huriro ry’abanyekongo batumva ibintu kimwe na Perezida Félix Tshisekedi ryavutse kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ubwo umunyapolitiki Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo y’Amatora ya DR Congo yashinze AFC (Alliance Fleuve Congo).

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri huriro (launch), wabareye muri Serena Hotel, i Nairobi muri Kenya, witabirwa n’abarimo Perezida w’umutwe wa M23 usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, Bertrand Bisimwa.

Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, yamaganye ishingwa ry’uyu mutwe, anagaragaza ko yababajwe n’uko washingiwe “mu gihugu cy’inshuti”, ari cyo Kenya.

Bwana Patrick Muyaya yagize ati: “Iki gikorwa kizagira ingaruka. Kenya itugomba ibisobanuro. Ni gute Igihugu dukorana duhuriye no mu muryango umwe (EAC) gishobora kwakira ibikorwa bigamije gutesha agaciro inzego zashyizweho?”

Biravugwa ko Muyaya atapfuye gutangaza ibi gusa kuko ngo nyuma y’ishingwa ry’uyu mutwe ryatangarijwe i Nairobi, Guverinoma ya DR Congo iteganya gufatira Kenya ingamba zikarishye mu rwego rwa dipolomasi.

Ubwo uyu Corneille Nangaa yatangazaga ishingwa rya AFC, yasobanuye ko we na bagenzi be babikoze babitewe n’ibibazo biri muri DR Congo bahamya ko Perezida Tshisekedi Tshilombo atashoboye kubikemura kuva yajya ku butegetsi mu 2019 nk’uko yari yabijeje ibitangaza.

Uyu munyapolitiki yashinje Tshisekedi gusahura umutungo w’Igihugu, gutesha agaciro inzego zishinzwe umutekano, kwifashisha intambara mu burasirazuba nk’urucuruzo no kurutisha abacancuro b’abanyamahanga igisirikare cy’Igihugu, FARDC.

Corneille Nangaa avuga ko igihe kigeze ngo Perezida Félix Tshisekedi ave ku butegetsi, asimburwe n’umuyobozi ushoboye. Yaciye amarenga ko nibitaba ibyo, AFC izakoresha igisirikare cyayo mu kumwikuriraho.

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko akavuyo gasanzwe muri DR Congo kagiye kwiyongera cyane kuko ngo bigoye ko iri huriro ryagera 100% ku ntego zirimo kuba zakura Tshisekedi ku butegetsi kuko muri iyi minsi ari gukoresha cyane umutungo w’Igihugu wiyegereza abanyabubasha, ibishobora kumuhesha kuramba ku butegetsi cyangwa bikaba byamukenya mu gihe atabasha kubanezeza bose ku rugero rumwe cyangwa bifuza.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo akaba na Minisitiri w’itangazamakuru mu kiganiro n’itangazamakuru i Kinshasa/Photo Internet.
Bamwe mu bayobozi bakuru batangije ihuririro AFC barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisiimwa usanzwe ayobora M23/Photo Internet.

Related posts

Menya inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Yvette

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasket zone 5: Kenya itsinze u Rwanda igera ku mukino wa nyuma (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Bruce Melody yaciye agahigo mu bahanzi nyarwanda

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment