Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubutabera

Dosiye ya Bamporiki ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke.

Bamporiki yahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Yahagaritswe kuri uyu mwanya muri Gicurasi ndetse ahita atangira gukorwaho iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko Bamporiki akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Yagize ati: “Guhera tariki ya 5 Gicurasi, Bamporiki Edouard yakorwagaho iperereza ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke. Ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha”.

Dosiye ya Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.

Ubwo yahagarikwaga, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, asaba imbabazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame, anemera ko koko icyo cyaha yagikoze.

Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye”.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Bamporiki yemeye ko yakoze, aramutse agihamijwe n’inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu y’igifungo ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco/Photo Internet.

Related posts

Kayonza: Ishuri ryambuye abarimu nabo baryima amanota y’ibizamini, abana bahabwa ibindi bizamini.

N. FLAVIEN

PNL: Musanze FC isubiriwe na Police FC, Etincelle yigaranzura AS Kigali

N. FLAVIEN

FARDC ikomeje kwivuga imyato ko yirukanye M23 mu bice byinshi yari yarigaruriye. 

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777