Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

Minisiteri y’uburezi yatangaje ibyagendeweho mu guhindura amasaha yo gutangira amasomo.

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura amasaha yo gutangira amasomo  ku munsi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi ryakomwaga mu nkokora n’ibibazo birimo igicuku bamwe mu bana babyukaga.

Guverinoma yaraye ihinduye amasaha akazi katangiriragaho n’igihe kasorezwaga, aho abakozi bazajya batangira akazi saa tatu z’igitondo (9h00) bageze saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), habariwemo isaha 1 y’ikiruhuko, bikazatangira kubahirizwa kuva muri Mutarama 2023

N’ubwo bimeze bityo ariko, amasaha yo gutangira ishuri yo ni saa mbiri n’igice z’igitondo (8h30) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) nkuko byasobanuwe kuri uyu wa Gatandatu.

Mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyo kuri uyu wa Gatandatu kuri RBA, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma yemeje ko guhera muri Mutarama 2023, amashuri yose abanza n’ayisumbuye azajya atangira saa mbiri n’igice z’igitondo  agasoza saa kumi n’imwe z’umugoroba mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Iyo saha n’igice [yongeweho] ni iyo gufasha abana n’ababyeyi kubera ko nkuko mwabibonye ikibanza n’ukuzamura ireme ry’uburezi.

Twarashakishije dusanga ari mu karere dutuyemo ka Afurika y’Iburasirazuba, ari twe twatangiraga kare. Uganda na Tanzania batangiraga saa mbiri bakarangiza saa kumi, Kenya nibo barangizaga n’igice.Twarenze ahatwegereye tujya no mu Bihugu bya Aziya kuko nibo tuzi ko bakora cyane ariko twasanze bakora amasaha make kuri ayo.

Twagiye kureba ubushakashatsi dusanga abana batangira amashuri atari kare mu gitondo hagira icyiyongeraho ku bijyanye n’uburezi bwabo ku ishuri ariko tuza no kubona n’ikindi buriya hari amasaha yagenwe abana bagomba gusinzira.

Mbahaye nk’urugero abana bari munsi y’imyaka 12 baba bagomba gusinzira hagati y’amasaha 9-11, ab’ingimbi hagati y’amasaha 8-10. Urebye amasaha batangiriraga basinziraga amasaha ari munsi y’umunani, ibyo nabyo bikagira ingaruka mu bijyanye n’imyigire yabo ku ishuri.

Ikindi nanone hariho kuzinduka bikabije. Murabizi ko amashuri iyo yatangiye abana bahora barwaye kubera kubyuka igicuku no kuburana n’ababyeyi babatwaraga jugujugu cyangwa bakabaha imodoka zikabatwara.

Iyi saha n’igice yiyongereyeho izafasha abana kuruhuka bihagije kugirango bashobore kwiga neza ndetse ifashe ababyeyi bafite imirimo bo bahawe amasaha 2 yiyongereyeho umwanya wo kubitaho no kubageza ku ishuri ababasha kubagezayo. Ibyo nibyo byashingiweho mu kugena ayo masaha”.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, avuga ko icyemezo cyo guhindura amasaha y’akazi n’ay’amasomo bigamije kurengera umuryango.

Yagize ati: “Muri iyi minsi turi muri politike yo kureba imikurire y’umwana. Ntabwo wareba imikurire utarebye umwana yaruhutse ryari? yafashe iki? afite n’imbaraga, ubwonko bumeze neza kandi yanahawe n’ibituma ajya kwiga. Kandi munarebe neza bimaze n’iminsi n’amasaha yo kuruhuka arafata amafunguro ku ishuri kandi Leta yabishyizemo imbaraga cyane.

Umuryango ni ikintu gikomeye, niwo Igihugu gishingiyeho kuko kidafite umuryango wubakitse ufite abana bafite uburere bwiza buboneye ntabwo twaba tugira abanyarwanda bazakomeza kubaka Igihugu.

Ayo masaha mwayatinzeho ariko muzarebe iyo umuntu afite inshingano nyinshi zo gukora ntabwo ayubahiriza. Yumva hari ikintu yararanye kandi agomba gutanga raporo cyakozwe na saa kumi n’ebyiri yaba ari ku kazi ariko Leta ikavuga iti: “ababyeyi babyaye reka tubahe umwanya bite ku bana kuko umwana atitaweho n’abamubyaye aho haba hari ireme riba ribuze ku mikurire ye”.

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine/Photo Internet.

Related posts

Indonesia: Abiyahuzi bakomerekeje abasaga 10 mu bari bagiye mu misa ya mashami.

NDAGIJIMANA Flavien

Makerere University yo muri Uganda yaba igiye gukorera mu Rwanda ?

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Imvamutima z’abagobotswe na Leta nyuma yo gushegeshwa na Covid-19.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Bolingo November 14, 2022 at 8:53 AM

Aka kantu ni sawa

Reply

Leave a Comment