Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Politike Trending News

Inama y’abahoze bayoboye muri ADEPR bashinja RGB kubeshya yaburijwemo na Polisi.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali ifatanyije n’izindi nzego z’ubuyozi baburijemo inama y’abahoze ari abavugabutumwa ku nzego zitandukanye mu Itorero ADEPR, bavuga ko birukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ngo RGB nayo ikaba yarabeshyeye Umukuru w’Igihugu.

Kuri gahunda y’iyi nama, ngo harimo no gushaka uko bageza kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akababaro kabo dore ko ngo hari ibyakozwe bakabwirwa na rumwe mu nzego zibishinzwe ko ari Perezida wa Repubulika wabibatumye ariko bagakeka ko ari ukumubeshyera.

Aba Bapasitori bavuga ko nyuma y’uko inama yabo iburijwemo ndetse n’abayobozi babo bagatwarwa na Polisi y’u Rwanda, ari amahirwe kuko ikibazo cyabo kigiye kugera kuri Perezida Kagame, ari nacyo bifuza kugira ngo barenganurwe.

Aba bahoze bayobora muri ADEPR babwiye Ukwezi dukesha iyi nkuru ko iyi nama yari igamije kwiga ku bigendanye n’akarengane, iyicwa ry’amategeko n’itotezwa abapasitori bahagaritswe bahura naryo hirya no hino, bityo ko nubwo yaburijwemo ariko bazategura indi kuko batiteguye gutuza mu gihe ikibazo bafite kitarakemuka.

Bavuga ko ubu amategeko ari muri ADEPR batayemera kuko ngo yatowe n’abantu 20 mu gihe byari bisanzwe bikorwa ku buryo abakristu bose babigiramo uruhare, bakaba bavuga ko ADEPR yashimuswe ngo nubwo umuyobozi wa RGB yavuze ko batumwe na Perezida Paul Kagame bo bakeka ko bamubeshyera.

Aba bapasitori bavuga ko hatitawe ku buyobozi bari bafite, ubu bambuwe uburenganzira bwose mu Itorero ku buryo nta n’uwemerewe no kujya ku ruhimbi(agatuti) ngo abwirize bityo bakabibona nko guhohoterwa cyane ko nta muziro cyangwa amakosa baba barakoreye Itorero kuko ngo n’ubwo yaba ahari, hari izindi nzira bicamo Komite ishinzwe imyitwarire akaba ariyo ibifataho umwanzuro.

Bakomeza bavuga ko ubu babihiwe, cyane cyane ko hari n’abo abana babo bahagaritse kwiga, abandi bagasohorwa mu nzu cyangwa guterezwa cyamunara mu gihe haba hari umwenda wa Banki bari bafite nyuma yo kwirukanwa nk’imbwa.

Bavuga ko ikibatungura kurushaho ari uko iyo bagize icyo ababaza basubizwa ko Leta ibirimo ndetse ko byose byakozwe na RGB nayo itumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Bemeza ko buri wese wari umukozi wa ADEPR guhera ku muntu ukora amasuku bose basimbujwe, abagera ku 3000 bamaze kwirukanwa kandi ngo bikaba bigikomeje hirya no hino mu Gihugu.

Komite nyobozi iyoboye Itorero ADEPR/Photo Internet.

Ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, nibwo Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel yatoye Biro Nyobozi nshya iyobora ADEPR. Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru [inyito yaje ari nshya kuko kuko mbere yitwaga Umuvugizi], mu gihe Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije.

Mu bandi batowe, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa, Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi yagizwe Gatesi Vestine, naho  umwanya w’Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga uhabwa Uwizeyimana Béatrice, ari  na we mushya rukumbi wayinjiyemo asimbuye Umuhoza Aurélie wari uwumazeho imyaka isaga ine.

Bamwe mu basohowe mu nama bari bahuriyemo nk’abahoze bafite imirimo itandukanye muri ADEPR/Photo Internet.

Related posts

Nigeria: Umuhanuzi n’umuvugabutumwa TB Joshua yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Imvura y’Itumba ishobora kuzatera imyuzure, inkangu, inkuba n’indwara zituruka ku mvura nyinshi.

NDAGIJIMANA Flavien

Major Nsanzimana Yefuta wa FDLR warwanaga afasha ingabo za Leta ya Congo yishwe na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

bimenyimana j damascene August 31, 2022 at 10:19 AM

Aba bashumba birukanwe nibatuze kuko nange maze kugira umuhamagaro kbsa.

Reply

Leave a Comment