Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana Umutekano

Karongi: Harakekwa ubusambanyi ku bagore bajyanwa n’abandi bagabo gusengera mu butayu.

Abagabo bafite abagore baretse gusengera mu nsengero, ubu bakaba basengera mu mashyamba no mu buvumo aho bita mu butayu bavuga ko abagore babo badukanye ingeso mibi zirimo gusesagura imitungo y’ingo n’ubushizi bw’isoni.

Abafite iki kibazo ni abagabo biganjemo abafite abagore banze kwikigiza Covid-19, abanze gusengera mu nsengero bavuga ko batemera abapasiteri, bakemeza ko abapasiteri bikingije iki cyorezo bataye umurongo w’Imana.

Umwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rubengera bafite abagore banze kwikingiza Covid-19 kubera imyemerere yabo yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko umugore we amaze amezi asaga abiri atangiye kujya gusengera mu misozi.

Uyu mugabo wasabye ko imyirondoro ye itajya hanze, avuga ko kuva umugore we yatangira kujya gusengera mu misozi amahoro yabuze mu rugo rwabo kuko ngo uwo mugore ataha amutuka.

Ati: “Tumaranye imyaka 15, yari ataranyita imbwa, yari ataranyita ikigoryi, ariko muri iyi iminsi yanyise imbwa, anyita ikigoryi. Birashoboka ko babasambanyirizayo kuko umuntu ntashobora kukwita imbwa, cyangwa ikigoryi atumvishe uburyo ashobora kugutandukanya n’abandi bagabo”.

Undi mugabo ufite iki kibazo, avuga ko mu minsi ishize yatashye, ageze mu rugo iwe ahasanga umushyitsi atazi wari waturutse mu Karere ka Rubavu. Icyo gihe ngo umugore we yamubwiye ko uwo mushyitsi ari uwaje kubasengera.

Umugore we yahaye uwo mushyitsi ibihumbi 16Frw by’itike, hashize iminsi uwo mushyitsi ahavuye umugore we ntiyongeye gusengera mu rusengero ahubwo yayobotse iyo mu mashyamba no mu bihuru aho bahurira ari abagore nka 50 barimo abagabo bane.

Ati: “Iyo avuyeyo aza ambwira ngo ndi shitani, ngo ndi umupagani, mbese nta jambo nkigira mu rugo. Kuva yajyayo nta mutekano mfite”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko abantu basengana n’umugore we ku misozi harimo abo asanzwe aziho uburaya, akavuga ko abo bantu banduje umugore we ingeso mbi z’uburaya.

Ati: “Mu bantu basengana harimo abo nzi bari indaya kandi nziko batabiretse. ntabwo nabona umuntu agendana n’indaya ngo numve ko atari kwiga kubayo”.

Aba bagabo banafite impungenge z’uko abasengera ku misozi no mu buvumo bashobora kuzakwirakwiza indwara kuko aho basengera hataba ubwiherero. Aho bahera basaba ko ubuyobozi bwabafasha bagasubira gusengera mu nsengero zizwi.

Umwe muri bo ati: “Twumva mwabacyaha bakajya gusengera mu nsengero zizwi bashaka bakamarayo n’icyumweru. Ku Baporo hari insengero, ku Badive hari insengero, ahantu hose hari insengero hano muri Rubengera”.

Imisozi aba bantu bakunda gusengera ni umusozi wa Kanyiramugozi n’uwitwa Bwemambure.

Martha Nyiransengiyumva, umwe mu bavugwaho gusengera kuri iyi misozi, avuga ko impamvu abantu bajya gusengera mu butayu ari uko baba bashaka ahantu hatuje ho kwihererana n’Imana.

Ati: “Naho ubundi ntaho Imana itaba. Abantu bajya gusengera mu butayu bagasambanirayo nanjye nabyumviseho, inaha i Rubengera, ngo ni ukumarana irari”.

Nyiransengiyumva akomeza avuga ko atumva ukuntu umuntu yaba yagiye mu butayu gusenga ngo nagerayo asambanireyo.

Ati” “Hoteli na Lodge birahari, numva abakeneye gusambana ariho bajya aho kujya gusambanira mu butayu mu masengesho”.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard yavuze ko ayo makuru y’abantu basengera ku misozi ntayo bazi.

Ati: “Ntabwo ayo makuru nyazi, icyemewe ni uko abantu basengera mu nsengero zahawe n’ibyangombwa. Bibaye bihari abaturage batubwira tukamenya amakuru tugakurikirana abo bantu bagahanwa”.

Urwikekwe ni rwose kubera amasengesho akorerwa kuri iyi misozi.

Related posts

Karasira Aimable yabwiye urukiko ko adateze kuburana igihe cyose atarivuza indwara zo mu mutwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Uwarose nabi burinda bucya: Zuma mu nzira zimusubiza mu buroko

NDAGIJIMANA Flavien

Zambia: Perezida Kagame yagaragaye yifotoreza ku nyamaswa z’inkazi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment