Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Inama yagombaga guhuza Ubufaransa n’ibihugu by’Afrika yimuriwe amatariki

Inama isanzwe ihuza Ubufaransa n’ibihugu by’Afrika yagombaga kuzaba muri Nyakanga uyu mwaka ikabera mu mujyi wa Montpelier uherereye mu majyepfo y’Ubufaransa yimuriwe mu Ukwakira. Impamvu y’isubikwa ry’iyi nama ikaba ari uko mu mpeshyi ingendo zishobora kuba zitarasubukurwa kuri bimwe mu bihugu byagombaga kuzayitabira.

Inama ihuza Ubufaransa n’ibihugu by’Afrika izabera mu mujyi wa Montpelier

Ibi kandi bibaye mu gihe iyagombaga kuba umwaka ushize, yo yari kubera muu mujyi wa Bordeaux, yahagaritswe burundu bitewe n’icyorezo cya COVID 19 cyugarije isi. Isubikwa ry’iyi nama rero naryo rirasa naho rica amarenga ko uyu mwaka nabwo ishobora kuburizwamo burundu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’umujyi wa Montpelier, basobanuye ko amatariki inama yagombaga kuzaberaho ashobora kuzahurirana nuko hirya no hino kw’isi ingendo zihuza ibihugu zizaba zitarasubukurwa, bityo bikaba byatuma bamwe mu batumirwa bazava ku mugabane w’Afrika batabona uko bagera mu Bufaransa. Ubuyobozi bw’uyu mujyi kandi bwanongeyeho ko iyi nama nta gisobanuro yaba ifite mu gihe ibihugu by’Afrika byaba bitayitabiriye.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa bikaba byatangarije AFP ko iyi nama yagombaga kuzaba hagati ya tariki 8 na 10 Nyakanga yimuriwe tariki 7 na tariki tariki 9 Ukwakira. Ngo kwimurwa kw’aya matariki kandi bizatuma iyi nama irushaho gutegurwa neza. Ni mu gihe imirongo migari y’ibizaganirwaho muri iriya nama izajya hanze mu minsi ya vuba.

Bene izi nama zihuza Ubufaransa n’ibihugu byo muri Afrika zatangiye muri 1973. Iheruka yabereye I Bamako muri Mali, hari mu mwaka wa 2017. Inama ihuza Ubufaransa n’ibihugu bya Afrika iramutse ibaye uyu mwaka, yaba ari iya mbere ibaye aho Emmanuel Macron abereye Perezida w’iki gihugu.

AFP

Related posts

DR Congo: Biravugwa ko drones za FARDC zatangiye kurasa kuri M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Basabwe kwirinda kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

RIB yataye muri yombi Padiri mukuru wa Paruwasi Gatorika ya Rwamagana.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment