Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Inama y’Abaminisitiri yemejeko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Muri iyi nama, hasuzumwe kandi havugururwa ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya Covid-19. Hari ingingo igira iti: “Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.’’

Aho benshi bari bategereje kumva cyangwa se kureba niba nta mpinduka, ni ahaje hagaragaza ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko mu Rwanda. “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.’’

Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi kuva yadutse mu mpera za 2019, u Rwanda kimwe n’ibindi Bihugu rwafashe ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cyarwigabije tariki 14 Werurwe 2020, maze hafatwa ingamba zikarishye zirimo ‘Guma mu rugo’ ndetse kwambara agapfukamunwa biba itegeko uhereye muri Mata 2020, nyuma y’iminsi micye kigeze mu Rwanda.

U Rwanda rukuyeho agapfukamunwa mu gihe Covid-19 isa n’iyacogoye. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Gatanu igaragaza ko mu bantu 6702 bapimwe icyenda(9) aribo basanganywe iki cyorezo gusa. Iri gabanuka rifitanye isano n’umubare w’abaturarwanda bamaze gukingirwa. Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa dose ya mbere ni 9.028.849, abafashe ebyiri ni 8.494.713 naho abafashe dose ishimangira bangana na 4.371.568.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukuraho kwambara agapfukamunwa nk’itegeko nyuma y’ibindi Bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Ghana, Ireland n’u Bufaransa.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Related posts

Sena ya Kenya yeguje Visi Perezida Rigathi Gachagua.

KALISA

Abakoresha n’abaturiye umuhanda Pindura-Bweyeye bemeza ko wabahinduriye ubuzima.

N. FLAVIEN

“Dukwiye kurera abana bacu neza twirinda amakimbirane kuko badufataho urugero”: Minisitiri Bayisenge.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777