Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ikoranabuhanga

Ubwirakabiri bw’ukwezi bugiye kuba buzagera no mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 hirya no hino ku Isi hazagaragara ubwirakabiri bw’ukwezi (Lunar eclipse) buzatuma uwo munsi kugaragara gusa nk’ukwatukuye cyangwa se gufite ibara ry’amaraso ibizwi nka ‘blood moon’, nk’uko byatajwe n’abahanga mu by’isanzure.

Ubwirakabiri bw’Ukwezi buba igihe Isi, Ukwezi n’Izuba biri ku murongo umwe; Ukwezi kuba kwanyuze inyuma y’Isi kugakingirizwa nayo bigatuma imirasire y’izuba itakugeraho neza ndetse kugahindura ibara.

Biteganyijwe ko mu bice bimwe by’Isi ubu bwirakabiri bugaragara kuri iki Cyumweru mu gihe ahandi buzagaragara kuwa Mbere. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho ubu bwirakabiri bushobora kuza kumara igihe kinini.

Biteganyijwe kandi ko kuri uwo munsi ukwezi kuzagaragara ari kunini kurenza uko byari bisanzwe ibizwi nka ‘Super Moon’. Ibi biterwa n’uko kuza kuba kwegereye Isi kurushaho.

Umuhanga mu by’ubumenyi bw’Ikirere mu kigo cyo mu Bwongereza cya ‘Royal Observatory in Greenwich’, Dr Gregory Brown yabwiye BBC ko ubu bwirakabiri buzagaragara cyane mu Burayi no muri Afurika.

Amakuru atangwa n’inzobere agaragaza ko Isi izongera kugira ubwirakabiri bw’Ukwezi tariki 7-8 Ugushyingo 2022 na tariki 13-14 Werurwe 2025. Ibi bizongera kubaho kandi muri uwo mwaka ku itariki 7-8 Nzeri 2025.

Isi iba iri hagati y’Ukwezi n’Izuba ikabuza urumuri rwaryo kugera ku Kwezi.
Ukwezi kugaragara kwahindutse nk’amaraso.
Izuba, Isi n’Ukwezi biba biri ku murongo umwe.

Related posts

Afrobasket: Senegal na Ivory cost zageze muri ½

NDAGIJIMANA Flavien

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mali na Kenya (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Amerika itewe amakenga n’intwaro kirimbuzi Uburusiya bushobora gukoresha muri Ukraine.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Muhimpundu j paul May 15, 2022 at 9:06 PM

Ntangaruka nimwe bigira mubuzima bwamuntu cg byatera kwisi

Reply

Leave a Comment