Amizero
Ahabanza Amakuru Ubushakashatsi Ubuzima Urukundo

Ibyo ukwiye kwitaho cyane mbere yo gusomana byimbitse niba ubikunda.

Hari abafata gusomana byimbitse nka kimwe mu bintu binezeza cyane mu rukundo, bakakirundumuriramo ndetse bakaba bumva igihe cyose bageze mu rukundo ari cyo bahita bakora kuko baba bumva ibyiyumviro byabo biri hamwe, imitima yabo ikenda guterera hamwe, ibizongamubiri bikabuzura mbese bakumva ko bageze iyo bajya n’ubwo nta kindi barenzaho kuko iki gikorwa ubwacyo kigira byinshi gihindura ku bwonko mu buryo bwihuse.

Iki gikorwa ngirana (gihuza babiri bakundana) cyo gusomana byimbitse (hari no gusomana bisanzwe nko ku itama, ku mpanga,…), gishobora guteza ibyago ndetse byinshi nubwo abakundana bo atari byo baba bagambiriye hagati yabo, akaba ari yo mpamvu baba basabwa kubanza kwitonda mbere yo gukora icyo gikorwa nzamurabyiyumvo.

Gusomana byimbitse ni uguhuza iminwa, ururimi cyangwa ibindi bice by’ibanga; bikaba bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye zituruka ku kuba abantu babiri basomana bashobora kwanduzanya na cyane ko baba batari kumwe igihe cyose ku buryo buri umwe yamenya uko mugenzi we akora isuku y’ibice bihura muri iki gikorwa.

Inzobere mu buzima zijya inama ko niba wumva ushaka gusomana byimbitse, wajya ufata umwanya ukaganira n’uwo mushaka kubikorana, maze ngo mukabanza kurebera hamwe ingaruka zabyo ku buryo niba hari n’ufite ikibazo mu kanwa cyangwa ahandi hashobora gusomwa abanza kubibwira mugenzi we akaba yabasha kubyitwararika.

Mu gihe ugiye gusomana byimbitse n’umuntu, banza umenye niba nta gisebe afite aho mushaka guhuza cyangwa hafi yaho ku buryo byatuma kwandura indwara zigiturutseho.Nubasha kubigenzura neza, bizagufasha kwirinda ‘Infection’ zitandukanye kuko binavugwa ko muri uko gusomana ushobora no kuhakura Syphilis.

Mu gihe kandi uri gusomana byimbitse n’uwo mukundana, menya ko ashobora kuba yaranduye Virus itera SIDA kandi mbere yo gusomana mukaba mutabanje kubivugana ngo murebe uko muribubikore, bikarangira wishoye mu muriro nyamara washoboraga kubyirinda kandi ntibigire icyo biguhungabanyaho.

Mbere yo gusomana byimbitse n’uwo mukundana, banza umenye ko nta muriro afite, ubukonje bukabije se cyangwa gutitira. Kubanza kumenya ibi ni ingenzi kugira ngo utahava urwara indwara zitandukanye uzikururiye kandi nyamara biriya bimenyetso byavuzwe haruguru byari kugufasha kubimenya mbere y’uko utangira igikorwa.

Mbere yo kugira uwo usomana nawe byimbitse, banza umenye ubuzima bwe bwose kugira ngo utishyira mu kaga kandi nyamara urimo kubyita imikino isanzwe ugasanga bigukozeho. Si byiza ko icyo wise urukundo cyagira ingaruka ku hazaza hawe kandi byashobokaga ko wirinda.

Inzobere mu buzima zanzura zivuga ko mu gihe cyose umenye ko wakoze amwe mu makosa yavuzwe haruguru, ukwiye kwihutira kujya kwa muganga kugirango uhabwe ubufasha bwihuse mu rwego rwo kuramira amagara yawe niba amazi atararenga inkombe.

N’ubwo bifatwa nk’ibintu byiza, gusomana byimbitse bishobora kugukururira ibyago byinshi/Photo Internet.
Benshi mu bakunze gusomana, basomana iminwa, ururimi n’ahandi mu rwego rwo gushimisha umubiri/Photo Internet.

Related posts

Uganda yemeje ko abasirikare bayo bageze muri DR Congo mu rugamba rutoroshye.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka y’Abanya-Uganda bahowe Imana, kuri ubu bakaba ari Abatagatifu.

Musanze: Umwihariko w’abatuye Akagari ka Mpenge mu kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Agacupa keza August 27, 2023 at 1:36 PM

Uziko n’ubwo bya bintu ari byiza ariko bifite risks nyinshi we !! Ibaze kweli !! Amaherezo ngiye kubivaho hato bitazambyarira amazi nk’ibisusa

Reply

Leave a Comment