Amizero
Uncategorized

Ngororero: Yashoye asaga Miliyoni 35 Frw mu bikorwa biteza imbere aho avuka [AMAFOTO]

Umuturage witwa Mpendahende Amiel bakunze kwita Shuni uvuka mu Murenge wa Muhanda, Akagali ka Rutagara, Akarere ka Ngororero, mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe na Leta y’u Rwanda, yahisemo kugeza ku baturage b’aho akomoka mu Rutagara ibikorwaremezo bizabafasha kwihuta mu iterambere, maze ngo ngo iryo terambere ryabo rikaba inyiturano nziza ashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wafashe iya mbere mu kubaka u Rwanda rushya rwubakiye ku iterambere ry’umuturage.

Mu bikorwa by’iterambere bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 35 uyu Mpendahende Amiel bakunze kwita Shuni yageneye aba baturage,   harimo ibyumba by’amashuri y’incuke (Nursery), Ivuriro (Post de Sant3), inzu ebyiri zahawe imiryango ibiri itishoboye irimo n’umuryango umwe wo mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka, urusengero rw’Itorero ADEPR, Kwishyurira Mitiweli abantu 300 ndetse akaba yanagabiye inka enye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

Aganira n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW , bwana Shuni yavuze ko ibikorwa nk’ibi abikora atagamije inyungu runaka ko ahubwo abikora kubera umutima mwiza Imana yamwihereye ndetse ngo akaba yumva yabikora buri gihe iyo yibutse ineza yagiriwe na Leta y’u Rwanda. Ati: “Rwose buriya njya nicara nkatekereza ukuntu Leta yacu yangiriye icyizere ikanyegurira ibinombe kandi byarahoze ari iby’abazungu gusa, si uko nari mfitemo wenda bakuru banjye, oya rwose, ahubwo ni ibikwereka Leta igamije iterambere. Ibi byose rero ukongeraho n’umutima mwiza, bituma nanjye mpora nifuzako n’abandi batera imbere ikaba inyiturano kuri Leta kuko ntabona ikindi nitura ubuyobozi bwiza”.

Bamwe mu baturage bagejejweho ibi byiza, bavuze ko batabona uko bashima kuko ngo hari byinshi bije kubafasha, nabo ng bakaba batazatezuka mu rugamba rwo guharanira kuzasiga aho batuye ari heza kurusha uko bahasanze, ibintu byanashimangiwe n’Ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Ngororero, bwana HABAMENSHI Maurice wari uhagarariye Meya mu muhango wo gutaha ibi bikorwa by’iterambere wabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, ukanitabirwa n’inzego z’Umutekano zirimo Ukuriye ingabo mu Karere ka Ngororero ndetse n’Umuyobozi w’inkeragutabara muri aka Karere.

Bwana HABAMENSHI Maurice yagize ati: “Mukwiye kwigira kuri uyu mugabo Shuni, mukagira umutima wo gukunda iwanyu ku buryo muhora muharanira kuhateza imbere. Uretse ibyo kandi, mukwiye kurushaho gusigasira ibi byiza byose muharanira ko bizagirira akamaro n’abazabakomokaho bityo nabo bakarushaho kwimakaza imiyoborere myiza bagera ikirenge mu cya Nyakubahwa Paul Kagame uhora aharanira ko umunyarwanda wese yabaho neza”.

Izi nka uko ari enye zahawe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, zatanzwe mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Gira inka munyarwanda, yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihe aya mashuri y’incuke yo yaje mu gufasha abana kugana ishuri badakoze ingendo ndende kuko uburezi aribwo musingi w’ierambere rirambye. Uru rusengero narwo ngo ruje gufasha abatuye aka gace gukomeza kugira Roho nzima kuko ngo nyuma yo nyuma yo kubona ibindi bikorwa bibafasha kugira imibiri mizima, bakwiye kugira na Roho nzima zituye mu mibiri mizima.

AMAFOTO:

Shuni yahawe icyemezo cy’ishimwe (Certificate)
Poste de Sante ya Rutagara izafasha abaturage kwivuriza hafi.
Amashuri bubakiwe ni amashuri akomeye
Batambagijwe imbere muri aya mashuri
Uru rusengero ruzabafasha mu kugira Roho nzima
Inzego z’umutekano zaganirije abaturage
Akanyamuneza kari kose ku miryango yorojwe
Umwe mu bahawe inzu yari yuzuye ibyishimo.
Shuni hagati y’abayobozi b’Ingabo muri Ngororero
Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere yagaza aya mashashi yahawe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Related posts

On line casino Software programs On 2022

NDAGIJIMANA Flavien

Casinoland Gambling establishment ️ Boasts The latest$seven hundred Special

NDAGIJIMANA Flavien

$all five Least First deposit Gambling house North america ᐈ Ideal On-line casinos 【2022】

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment