Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Ubuzima

Urupfu rw’umuramyi Gisèle Precious wasize uruhinja rwashenguye benshi.

Agahinda ni kenshi mu bakunzi b’umuramyi Nsabimana Gisèle Precious, nyuma y’amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 yemeza ko atakiri mu Isi y’abazima, akaba yasize uruhinja rw’ibyumweru bibiri.

Iyi nkuru y’inshamugongo yatangiye kumenyekana binyuze ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wa tariki 15 Nzeri 2022. Bamwe mu nshuti ze za hafi, abavandimwe ndetse n’abagiye babikura aho babibonye, bakaba bamubitse batiyumvisha ko byaba ari ukuri.

Amakuru ku rupfu rwa Gisèle, aravuga ibitandukanye cyane kuko kugeza ubu nta rwego rubifitiye ububasha ruremeza icyamwishe. Uyu muramyi bivugwa ko yaba yaguye mu rugo rwe, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Bamwe mu batanze amakuru bwa mbere, bavuze ko ngo “yaramutse ameze neza atarwaye, ari kunywa icyayi yumva atameze neza bitangira ubwo”, abandi bo bakavuga ko “yagiriye ikibazo mu bwogero [ douche ]”, aho byavuzwe ko yaba yanyereye akitura hasi, bijyanye n’uko ngo yari abyaye vuba, bikaba byamuviramo ikibazo.

Hari andi makuru kandi yavuzwe ko ngo yaba yazize infections zakomotse ku kubagwa kuko yabyaye abazwe tariki 28 Kanama 2022, gusa ibi nabyo bikaba ari ibivugwa kuko abaganga cyangwa se urundi rwego rubifite mu nshingano bataratangaza imvano y’urupfu rwa Gisèle wasigiye agahinda kenshi abe n’abakunzi be.

Umuramyi Nsabimana Gisèle Precious washakanye na Niyonkuru Innocent, asize umwana w’umuhungu wavutse tariki 28 Kanama 2022, bivuze ko asigaye ari muto cyane kuko ataruzuza ibyumweru bitatu avutse.

Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana, akaba yaratangiye ubuhanzi ku giti cye mu 2017 asengera muri ADEPR Gatenga mu Mujyi wa Kigali. Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise ‘Umusaraba’. Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nk’iyitwa ‘Urampagije’, ‘Niwe’, ‘Inzira zayo’, ‘Umusaraba’ n’izindi.

Azahora yibukirwa ku kwicisha bugufi, kubana n’Imana cyane, kubana n’abantu amahoro, ndetse no kuba ari mu bahanzikazi/abaramyi nyarwanda batinyutse kuririmba anicurangira gitari ( Acoustic guitar ).

Amarira ya benshi ashingira ku kuba Gisèle Precious agiye akiri muto ndetse ngo agifite byinshi byo gukora, abandi bakemeza ko ari bwo yari ageze ahantu heza ho gukorera Imana n’urugo rwe. Gusa ku rundi ruhande, abandi bakaba bemeje ko Imana ishobora byose yisubije ibyayo kandi ngo akaba aruhutse imiruho n’imihate byo kuri iyi Si.

Ruhukira mu mahoro Gisèle Precious nk’uko wari warahigiye gukora neza kugeza ubwo uzagera ahantu heza wateguriwe.
Gisèle Precious yaririmbaga anicurangira guitar acoustique.
Umwaka ushize nibwo basezeranye imbere y’Imana n’abantu.
Ubwo Gisèle Precious yasezeranaga n’umugabo we mu mategeko.

Related posts

Perezida Paul Kagame yakiriye umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba wasuye u Rwanda [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Ngororero: Abashoramari bakomoka muri aka Karere basabwe gushora imari ku ivuko.

NDAGIJIMANA Flavien

Akaga gakomeye ku Bihugu by’i Burayi bigiye kwinjira mu bihe by’ubukonje gaz ihenze.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment