Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Umuhanzi Marshall Mushaki yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uritegereza” yari amaze umwaka urenga ategura. [VIDEO]

Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Marshall Mushaki yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Uritegereza” yari amaze umwaka urenga ategura. Iyi ndirimbo ngo ikaba ivuze byinshi ku buzima bwe ndetse no ku muziki akora muri rusange.

Mu kiganiro uyu muhanzi nyarwanda yagiranye na Amizero.rw, yavuzeko ari iby’agaciro kuba ashyize hanze indirimbo ye ya mbere y’amajwi n’amashusho(Video), yemezako yabyifuje uhereye cyera. Yagize ati: “iyi ndirimbo nayitangiye mu kwezi kwa Mbere mu 2020. Ndabyibuka hari tariki 06 kandi hari hashize iminsi 9 gusa ababyeyi banjye bombi bitabye Imana(bapfuye). Gukora indirimbo nk’iyi byarangoye kuko numvaga ntangajwe cyane n’ibyo Imana ikora”. Yakomeje avugako n’ubwo we byari bimugoye nk’umwana w’umuntu ariko Imana yo bitari kuyibuza gukomeza kwitwa Imana. Ati: “Ibyo byose ntibyari kuyibuza kwitwa Imana kandi na nubu ikomeje kuba Imana y’inyamaboko akora ibikomeye”.

Bwana Marshall yasabye abantu gukomeza kunamba ku Mana kuko ngo n’ubwo ibihe byakomeza kubabera bibi, Imana yo iba ifite umugambi kandi mwiza kuri bo. Yavuzeko burya buri wese agira ibihe bibi bye kuko ngo buri wese ageragezwa ku giti cye kandi ko burya ibigeragezo atari ibyo gukura abantu ku Mana, ko ahubwo ari ibikwiye kurushaho kubasunikira ku Mana.

Marshall Mushaki wiyemeje kuririmbira Imana.

Marshall Mushaki ni umwanditsi akaba n’umuririmbyi. Ni umukristo wabyawe ubwa kabiri, akaba yaratangiye kuririmba mu mwaka wa 2014. Yaririmbye mu ma Chorales atandukanye ari naho yakuye ubunararibonye mu miririmbire. Mu mwaka wa 2015 ubwo yari atangiye kwiga Kaminuza (Rwanda Polytechnic), yahise agirwa dirigeant (bamwe bayobora abandi baririmbyi mu miririmbire) wa Chorale mu kigo. Ngo bigeze muri 2017 yatangiye kuririmba ku giti cye ariko ngo akomeza no mu ma Chorales. Indirimbo ye ya mbere yayikoze muri Mata 2018 ayita Nzakunambaho. Muri uwo mwaka yaje gukora izindi ebyiri, imwe ayita Mana urumva, indi ayita Ibinkomeza.

Reba indirimbo “Uritegereza” ya Marshall:

Related posts

Bruce Melody yaciye agahigo mu bahanzi nyarwanda

Christian Hakorimana

Bwa mbere mu mateka ikipe y’igihugu ya Basketball ya US yatsinzwe n’ikipe yo muri Afurika

Shyaka Josbert

“Aba bana ni abana badasanzwe, bakoze ibizamini mu bihe bidasanzwe kandi bakora ibidasanzwe”: Umuyobozi wa Kingdom School. [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment