Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Uburezi

Abanyeshuri n’abarezi ba Ecole d’Elites-Kibuye bamaganye politike y’ivangura yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri n’abarezi ba Ecole d’Elites-Kibuye iherereye mu murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi bemeza ko bakataje mu rugendo rw’impinduka mu bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda kuko ahari ubumwe byose bigenda neza bityo urwango, amacakubiri n’inzangano byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bikimwa indaro muri bene kanyarwanda.

Ibi babitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 15, bagasobanurirwa amateka ashaririye cyane agaruka ku cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye yayoborwaga na Perefe Kayishema Clement wafashe iya mbere mu kwica abatutsi bari bahungiye muri Stade Gatwaro.

Muri gahunda yo gufasha abakiri bato gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026, abanyeshuri n’abarezi ba Ecole d’Elites-Kibuye bakoze Urugendo rwo Kwibuka (Walk to remember), rwatangiriye ku cyicaro cy’ishuri, banyura kuri rond point bagera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro.

Umukozi w’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro, yasobanuriye amateka, yibanda ku bice bitatu biri kuri uru rwibutso ari byo: imva iruhukiyemo imibiri, inzu y’amateka n’umusozi wa Gatwaro wifashishijwe n’abicanyi mu kurimbura abatutsi. Yavuze ko abiciwe muri Stade Gatwaro babuze ubwinyagamburiro kuko bari bakikijwe n’inkuta enye ndetse bari hagati y’imisozi yuzuye interahamwe.

Mu kiganiro cyatanzwe na Muvunyi Emmanuel, umwe mu barezi kuri iri shuri, yibanze ku mateka mabi y’ivangura yigishijwe abanyarwanda ku butegetsi bwa Gregoire Kayibanda na Habyarimana Juvenal, aho abana b’u Rwanda bigishwaga inyigisho zibatanya aho gufashwa ngo bahabwe ibibubaka. Yavuze ko izo nyigisho mbi ari zo zakomeje gukongeza amacakubiri n’inzangano maze ingengabitekerezo ya Jenoside ihabwa intebe, umugambi wa Jenoside uracurwa, kugeza ubwo ushyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 1994, abatutsi basaga miliyoni baricwa.

Muvunyi yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu, hagiyeho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, maze iterambere rishyirwa imbere, abanywarwanda bigishwa ubumwe n’ubwiyunge; abakoze Jenoside batozwa gusaba imbabazi, abiciwe nabo batozwa gutanga imbabazi maze ubumwe busugira mu bana b’u Rwanda, kuri ubu iterambere ririgaragaza, abana bariga bagambiriye kugera ku hazaza heza.

Umugenzuzi w’Uburezi mu murenge wa Bwishyura, Mwumvaneza Bruno yavuze ko uburezi ari ipfundo ry’iterambere ry’Igihugu. Mwige neza duharanire ko amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazasubira ukundi, maze twiyubakire Igihugu cyunze ubumwe, gitekanye kandi giteye imbere. Dufate iya mbere mu kurwanya no kurandura icyo ari cyo cyose cyazana cyangwa kikaganisha ku ivanguramoko (amacakubiri n’ivangura), turandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Maze rero mutubwirire ababyeyi ko ku ishuri badutoza kubahana tukirinda amacakubiri n’ivangura aho biva bikagera. Mubabwire ko uyu munsi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera inyigisho mbi zigishijwe mu mashuri zigatuma abantu batakaza ubumuntu bakaba inyamaswa, aho byatumye umubyeyi yica umwana, umwana akica umubyeyi. Muri macye mubabwire ko mwe mukataje mu rugendo ry’iterambere mwiyubakira Igihugu.”

Nyuma yo kuganira ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri n’abarezi biyemeje ko bafashe iya mbere mu kurwanya no kurandura icyo ari cyo cyose cyazana cyangwa kikaganisha ku ivanguramoko, irondakarere, irondaruhu ndetse n’ibindi byose bizana amacakubiri n’ivangura mu banyarwanda, kuko ngo ari byo bibyara ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bemeza ko abana bato ari bo bayobozi b’ejo hazaza, bityo bakwiye gutegurwa kare, bagatozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira bagakura bazi neza ihame ry’ubwubahane buri wese arangamiye iterambere, aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko, indeshyo n’ibindi bidashimwa n’Imana. Muri macye ngo ni ukugira umuntu muzima ubereye Imana n’abantu.

Mwarimu Christian Kalume Ciku hamwe n’abanyeshuri mu rugendo rwo kwibuka.

Related posts

Ahantu nyaburanga hasurwa cyane na ba mukerarugendo mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Polisi y’u Rwanda yasubije uwayisabye kumufunga.

KALISA

FARDC na M23 mu mirwano, Wazalendo bakinishwa igisa nk’ikinamico.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777