Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina, mugenzi we Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari wakatiwe imyaka 20 ahabwa imyaka 15.
Paul Rusesabagina wari wakatiwe bwa mbere n’ubundi imyaka 25, ubwo we na bagenzi be bari mu bujurire, uyu mugabo wihakanye ubwenegihugu bw’inkomoko bw’u Rwanda, yanze kwitaba iburanisha avuga ko n’ubundi abizi neza ko nta butabera ateze.
Imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe ivuga ko Iharanira Uburenganzira bwa muntu, yakomeje gusaba ko Rusesabagina yarekurwa agasubira iwabo mu Bubiligi kuko ngo yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku rundi ruhande ariko, imiryango yagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN MRCD ya Rusesabagina yo mu bice bitandukanye byo mu nkengero za Parike y’Igihugu ya Nyungwe, nabo bakomeje gusaba ko bwana Rusesabagina yahanwa by’intangarugero kuko ngo na nubu bagihura n’ingaruka z’ibitero yabashoyeho.
Muri ubu bujurire, Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, yagabanyirijwe ibihano ahanishwa gufungwa imyaka 15, mu gihe Herman Nsengimana yongerewe igihano kikagera ku myaka 15.
Ku bandi bareganwa n’aba, ibihano bakatiwe n’urukiko rukuru byagumishijweho:
Nizeyimana Marc: Imyaka 20, Nsengimana Herman: Imyaka 7, Bizimana Cassien: Imyaka 20, Mukandutiye Angelina: Imyaka 20, Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20, Shabani Emmanuel: Imyaka 20, Ntibiramira Innocent: Imyaka 20, Byukusenge Jean Claude: Imyaka 20, Nsabimana Jean Damascène: Imyaka 20, Nikuzwe Siméon: Imyaka 10, Nsanzubukire Félicien: Imyaka 5, Munyaneza Anastase: Imyaka 5, Hakizimana Théogène: Imyaka 5, Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 5, Niyirora Marcel: Imyaka 5, Kwitonda André: Imyaka 5, Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 3, Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 3, Ndagijimana Jean Chrétien: Imyaka 3.