Amizero
Ahabanza Amakuru KWIBUKA Politike

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka.

Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’abanyarwanda.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

Mbere yo gucana uru rumuri rw’icyizere, Perezida Kagame yashyize indabo ku mva rusange ndetse anunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo abadipolomate batandukanye n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.

Nyuma y’umuhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, gahunda zirakomereza muri Kigali Arena ahatangirwa ibiganiro bitandukanye, byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

Gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

IGIHE

Related posts

DRC-GOMA: Umupolisi yishwe n’abaturage nyuma yo kugonga bamwe muri bo akagerageza gucika.

NDAGIJIMANA Flavien

Abaririmbyi bo kuri ADEPR Muhoza barashinja Umuyobozi w’Ururembo kubayoboza igitugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Umugambi mubisha wa Amerika wo gufasha Ukraine mu ikorwa ry’intwaro z’ubumara watahuwe n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment