Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Nigeria: Abitwaje intwaro bateye gereza babohora zimwe mu mfungwa zari zihafungiwe.

Mu Gihugu cya Nigeria (Nijeriya) abantu bitwaje intwaro bateye gereza iri mu burengerazuba bushyira amajyepfo babohora zimwe mu mu mfungwa zari zihafungiye nkuko umwe mu bakozi yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press (AP) kuri uyu wa Gatandatu.

Iki gitero cyabaye muri iki Gihugu gituwe n’abantu benshi kurusha ibindi muri Afurika, kwateje impungenge ku byerekeye imiterere ya za gereza muri Nijeriya. Inzego z’umutekano za Leta cyane cyane Polisi zatewe muri ubu buryo mu mwaka umwe ushize.

Umuvugizi wa gereza yo muri Leta ya Oyo, aho muri Nijeriya, Olanrewaju Anjorin, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko ibyangijwe n’abo bantu bitwaje intwaro bateye iyo gereza mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 23 Ukwakira 2021 rishyira uwa gatandatu tariki 23 bitaramenyekana, iperereza rikaba ryatangiye.

Bubaye ubwa gatatu muri uyu mwaka abantu batera za gereza bakabohoza imfungwa muri Nijeriya. Kandi uko birushaho kugaragara ni ko abapolisi bashobora gufata umubare muto w’abatoroka.

Ikinyamakuru TheCable gikorera kuri Murandasi gifite ibiro bikuru i Lagos kivuga ko imfungwa zigera ku 4307 zimaze gutoroka kuva mu mwaka wa 2017 hashingiwe ku bitangazwa mu makuru. Uyu mwaka wonyine abarenga 2000 barabohowe mu bitero 2 byagabwe kuri za gereza.

Abenshi batoroka batarakatirwa. Bamwe bahungira muri za leta zihana imbibe n’aho bari bafungiye abandi bakigarura ku neza. Imibare itangwa n’ubutegetsi igaragaza ko Nijeriya ifunze abantu bagera ku 70000. Muri bo abagera ku 20000 cyangwa 27 ku ijana ni bo bakatiwe n’inkiko nk’uko byatangajwe n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru.

Related posts

Tour de France 2021: Tadej Pogacar yegukanye agace ka 17 akomeza kwanikira abandi ku rutonde rusange

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabihu: Abaririmbyi n’abaterankunga ba Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza bemezako iyi Chorale yababereye umuryango bityo ko nabo bahora baharanira icyayiteza imbere [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Umuzimu wo kwihekura uzatsirikwa n’iki ? Urundi ruhinja rwiciwe muri Bugeshi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment