Amizero
Amakuru Politike

Urugendo rw’amateka rwa Perezida Macron mu Rwanda: Intangiriro yo gusaba imbabazi k’u Bufaransa?

Bamwe bati igihe kirageze, abandi bati burya bisaba igihe kirekire kugira ngo ukuri guhabwe intebe. Nyuma y’imyaka 27 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; imyaka yaranzwe n’imibanire yiganjemo kurebana ay’ingwe hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron yavugiye imbwirwaruhame ku rwibutso rwa Gisozi. Ahazaza niho hazerekana niba iyi mbwirwaruhhame ndetse n’ibindi bikorwa birayikurikira bizatuma umubano wa ruri hasi ruri hejuru ndetse n’inzigo hagati y’ibihugu byombi wongera kujya ku murongo.

Mu gice cya mbere cy’ijambo ryavuzwe na Emmanuel Macron, yabanje kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu magambo yumvikanamo imbamutima, yagize ati: “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu.”

Yakomeje agira ati: “Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

Kwemera urahare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi: intambwe ya mbere

“Kwemera uruhare rwacu”, ni ijambo ryagarutsweo n’uyu muyobozi ubugira kane muri iyi mbwirwaruhame yamaze hafi iminota 15.

Perezida Macron yagarutse anatinda ku “uruhare” rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari hashize kandi amezi abiri hasohotse raporo yitiriwe Duclert nayo yagaragaje ko icyo gihugu cyagize uruhare ntagereranywa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni raporo ya mbere yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Bufaransa ikemera uruhare rwabwo muri Jenoside. Icyakora iyo raporo yavuze ko nta bufatanyacyaha u Bufaransa bwagize mu Jenoside.

Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa atari bwo bwatumye abishe Abatutsi kubikora, nubwo yemera ko igihugu cye ntacyo cyakoze. Yavuze ko abicanyi birukaga ibishanga, imisozi no mu nsengero batabikoze mu isura y’u Bufaransa. Ntabwo u Bufaransa bwabaye umufatanyacyaha.

Yakomeje agira ati: “Icyakora u Bufaransa bufite uruhare mu mateka na politiki ku Rwanda. Bufite inshingano zo kwemera ko guceceka kwabwo kw’igihe kirekire bwanga kugaragaza ukuri, byateje akababaro Abanyarwanda.”

Macron yavuze ko u Bufaransa bwimye amatwi u Rwanda ubwo Jenoside yatangiraga, na nyuma yo kubimenya ntibwaha agaciro ingaruka zayo. Yagize ati “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko kwitambika muri ibyo bibazo by’akarere n’intambara, kwari ukwifatanya n’ubutegetsi butegura Jenoside. Bwirengagije impuruza z’indorerezi, bugira uruhare rukomeye mu gufatanya na leta yateguye ikibi nubwo bwo bwashakaga kubikumira.”

“Muri Mata 1994 ubwo abicanyi batangiraga icyo bise ‘gukora’, umuryango mpuzamahanga wamaze amezi atatu yose ntacyo urakora. Twese twatereranye ibihumbi by’inzirakarengane. Na nyuma abategetsi b’u Bufaransa bamaze kumenya ko ibyabaye ari Jenoside, ntabwo babashije kumva neza ubukana bwayo.”

Nubwo rero Perezida Macron atigeze asaba imbabazi ku buryo bwahuranije, ariko kwemera uruhare rw’igihugu cye mbere, muri na nyuma ya Jenoside ni intambwe ikomeye yari yarabuze muri iyi myaka 27.

“Ijambo rya Macron rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi”: Perezida Kagame

Mu kiganiro aba bayobozi bombi bagiranye n’itangazamakuru, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Perezida Kagame yavuze ko amagambo ya Macron ari ay’agaciro. Ati “ Amagambo ye yari afite agaciro kurusha gusaba imbabazi. Ni amagambo y’ukuri. Kuvuga ukuri, biragora, ariko urabikora kuko ari ukuri. Urabikora n’iyo byaba bigira icyo biguhombya cyangwa se bitishimiwe.”

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kugera kuri uru rwego, hari hakwiriye kubanza kugaragazwa ukuri kw’amateka, kandi ko aribyo byakozwe bikaba bigejeje kuri iyi ntambwe “ikomeye”.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku gihe bitwaye kugira ngo u Bufaransa bwemere uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yagize ati: “Byari bifite ishingiro kutabyihutisha. Abaturage bacu bari bakeneye umwanya wo kubiganiraho no kubifataho umwanzuro, buri ntambwe yatugezaga ku yindi kugeza kuri uyu mwanya. Ni‘iyi ni indi ntambwe kandi ikomeye.”

Ibindi byaranze uruzinduko rwa Perezida Macron

Perezida Macron yageze mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahhhangga Vincent Biruta.

Uretse gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi akanahavuggira ijambo yemera ko u Bufaransa bwayigizemo uruhare, Macron yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma akomereza mu Majyaruguru y’u Rwanda aho yasuye Ishuri Rikuru ryigisha Ikoranabuhanga, Tumba College of Technology, ahari imishinga u Bufaransa bugiye gutera inkunga.

Perezida Macron yafungguye ku mugaraggaro inzu ndangamuco y’Abafaransa

Perezida Macron kandi yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere y’uko afungura ku mugaragaro Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali, ikigo kitezweho kuzaha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa. Ari kumwe kandi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Macron yarebye umukino wa Basket w’irushanwa rya BAL, aho ikipe ya Patriots BBC yabonye insinzi yo kuyigeza muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.

Perezida Macron ari kumwe na Perezida Paul Kagame barebye umukino wa Basketball

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi nibwo Macron yuriye indege imucyura nyuma yo gusezerwaho na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame

Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Perezida Macron yarusoje kuri uyu wa Gatanu

Related posts

Tour de France: Matej Mohoric yegukanye agace ka 19

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Goshen yongeye kuzamura imvamutima za benshi mu ndirimbo “Isi nta cyizere” [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Abarenga 176 bamaze kumenyekana ko bishwe n’imvura nyinshi.

Leave a Comment