Uwimana Emmanuel uzwi ku izina rya Titima, asanzwe atuye mu Karere ka Rubavu, mu buzima bwa buri munsi akaba ari umwarimu. Kubera imitingito ya hato na hato imaze iminsi nyuma y’iruka rya Nyiragongo, byabaye ngombwa ko akiza amagara ye n’ay’abagize umuryango we.
Uyu mugabo wahunze Rubavu ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, ubwo yageraga mu Karere ka Musanze yafashwe amafoto maze ashyirwa kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga. Bamwe batangiye kwibaza impamvu y’ayo mafoto, maze Titima abakura mu rujijo agira ati: “ubuzima buraryoha kandi iyo aterewe hejuru buri wese asama aye”.
Twamubajije impamvu yahisemo kuva mu Karere ka Rubavu akajya muri Musanze kandi hari abandi benshi basigaye muri Rubavu, adusubiza agira ati: “urumva nk’umugabo mu rugo nagombaga guhungisha ubuzima bw’umuryango wanjye yaba umugore n’abana, wenda nk’icyumweru tukareba aho ibi biza byerekeza. Ntawamenya burya ushobora kutagira amakenga, ukibona byagushyize aho umwanzi ashaka”.
Yakomeje avuga ko gusiga inzu n’ibindi nk’ubutunzi ngo atari ikibazo kuko umuntu iyo afite ubuzima akora bikagaruka.
Twamubajije niba bitafatwa nk’ubugwari kuri bamwe, agira ati: “Njye ni amakenga kubwo kubona ingaruka ibiza bishobora guteza. Iwanjye inzu yarangiritse urumva ko ntari kureka ngo irinde igwa ku bana ndeba!! Niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo gusohoka mu nzu ntitaye kubyo nyisizemo. Ubwo rero ubwoba si uguhunga ahubwo guhunga ni icyemezo kiva ku muntu ku giti cye bitewe nuko ibimutera guhunga byifashe”.
Titima Emmanuel atuye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu. Aha atuye, ni hamwe mu hashegeshwe n’imitingito kuko no mu rugo iwe hari icyobo. Ni hafi cyane kandi y’ahari ikigo cya Monusco (za ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri DR Congo) ahantu naho hangijwe n’umutingito n’iruka rya Nyiragongo kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, uku kwangirika kukaba kwaratumye na Monusco yimura byinshi mu bikorwa byayo bitihutirwa bimwe bikajyanwa i Sake ibindi i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Amafoto:
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/05/IMG-20210528-WA0014_1-1.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/05/IMG-20210528-WA0011_1.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/05/IMG-20210528-WA0010_1.jpg)
9 comments
Uyu mwarimu se disi ubu azasubira kwigisha cyangwa yahise azinukwa ?
Gusa nta kundi iyo aterewe hejuru buri wese asama aye.
Nawe inzu igusenyukiyeho ubona ko ntamikino.
Ariko abarimu niba ari ukudukunda? Niba ari iki ? Ubwo se abahunze bose mwarimu niwe ubaye ikibazo!? Genda mwalimu waragowe
Sha Titima ndamwemeye pe ! Aho kwicwa n’amahindure ugapfa wumye nka brochette cyangwa igitoki bokeje ku mbabura, wagenda hakiri kare bashaka bakaguseka.
Sha ndakwemeye pe ! Aho kwicwa n’amahindure ugapfa wumye nka brochette cyangwa igitoki bokeje ku mbabura, wagenda hakiri kare bashaka bakaguseka.
Uyu nibyenda gusetsa. leta ntiyatumye abanyeshuri bataha ,yabimuriye mu bindi bigo hafi aho.none mwalimu we yigiriye i musanze.
Muba mwabuze ibyo mwandika ahari da !!! njyewe ndumva ntagitangaje kirimo mwalimu niki kuburyo we atakiza amagara ye?
Abarimu baba bazi ubwenge nimushaka mubumvire ubwo bazi impamvu bahavuye
propecia medication