Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Ubuzima Umutekano

Umuhanda Musanze-Rubavu wafunzwe n’ikamyo yaguye muri Nyakiriba.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko umuhanda Musanze-Rubavu wafunzwe n’igikamyo cyakoreye impanuka ahazwi nka Nyakiriba, mu makoni ari mu Murenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu, kikitambika mu muhanda ku buryo ibinyabiziga bitabona uko bitambuka.

Nyakiriba iki gikamyo cyaguye, ni ahantu hazwi ko haba impanuka cyane kubera imiterere y’umuhanda umanuka cyane kandi ukaba urimo amakoni menshi agoranye kuyakata iyo utwaye imodoka yikoreye.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu muhanda munini wa kaburimbo utari nyabagendwa, ariko ko iri gukora ibishoboka ngo irebe uko yakura iyo modoka mu muhanda.

“Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye Nyakiriba mu Karere ka Rubavu yatumye umuhanda Nyabihu – Rubavu ufungwa muri iki gitondo. Mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda yatangiye, umuhanda nturi nyabagendwa”.

Abaturage batuye muri Nyakiriba babonye uko iyo mpanuka yabaye, bavuze ko ikamyo yari itwaye ibyuma biremereye cyane yabuze feri ikagwa mu muhanda, kubera uburebure bwayo ikaba yafunze uyu muhanda.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abantu batanu ari bo bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko irimo gukora ibishoboka byose ngo imodoka yakoze impanuka ikurwe mu nzira, ariko abakoresha umuhanda bava ku Gisenyi/Rubavu cyangwa bajyayo barafashwa na Polisi.

Imodoka nini iterura izindi modoka yahageze, irimo gukora akazi kugira ngo haboneke inzira. Gusa abagenzi bo Polisi irahari kandi irabafasha kubona aho banyura.

Kuba umuhanda wa kaburimbo wafungwa ntibibuza imodoka gukomeza kugenda kuko zakoresha umuhanda wa cyera unyura kuri gereza ya Rubavu izwi nka Nyakiriba, mu gihe izindi zishobora kunyura Kanzenze, Busasamana zikamanukira mu Murenge wa Rubavu zinjira mu Mujyi wa Gisenyi.

Related posts

FERWABA yasubitse shampiyona kubera izamuka ry’ubwandu bwa COVID-19

Shyaka Josbert

Amajyaruguru: Ba Gitifu babiri bafatiwe mu tubari bica icyaka kandi dufunze.

NDAGIJIMANA Flavien

Niger: Abashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu bakubiswe inshuro.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment