Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubuzima

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko azize uburwayi.

Mwai Kibaki wayoboye Igihugu cya Kenya kuva mu 2002 kugeza mu 2013, byamenyekanye ko yitabye Imana nyuma y’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta wemeje aya makuru abicishije kuri Televiziyo y’Igihugu.

Perezida Kenyatta yavuze ko nk’umuntu wagiye mu bikorwa byo kubona ubwigenge bwa Kenya, Kibaki akwiye icyubahiro n’urukundo haba imbere mu Gihugu no ku Isi.

Yagaragaje ko ari umuyobozi uzakomeza kwibukwa muri Politike ya Kenya, anatangaza ko Igihugu kiri mu cyunamo kugeza izuba rirenze ku munsi Kibaki azashyingurirwaho.

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa gatatu wa Kenya asize abana bane, uwo bashakanye akaba yaritabye Imana mu myaka itandatu ishize. Afatwa na benshi nk’uwaharaniye iterambere rirambye rya Kenya kuko ngo yaharaniraga ko umunya Kenya agira ijambo mu bimukorerwa.

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa gatatu wa Kenya
Mwai Kibaki yitabye Imana ku myaka 90.

Related posts

Ngoma: Bapfuye inkumi maze umunyeshuri umwe ahonda mugenzi we inyundo mu mutwe.

NDAGIJIMANA Flavien

CECAFA Kagame Cup 2021: APR FC mu makipe 10 azitabira iri rushanwa muri Tanzania.

NDAGIJIMANA Flavien

Uburusiya bwashwishurije EU ibusaba guha uburenganzira busesuye ababana bahuje ibitsina

Shyaka Josbert

Leave a Comment