Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imyidagaduro Politike

Uganda: Ibirori bibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byitabiriwe ku bwinshi [AMAFOTO]

Mu gihe imfura ya Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, akaba n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko, abatumirwa bavuye imihanda yose bakomeje kwisukiranya muri Uganda ari nako ibirori bibanziriza uyu munsi mukuru udasanzwe nabyo byitabirwa ku bwinshi nk’uko byagarutsweho n’ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu.

Kwinjira muri ibi birori byose bya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba byagizwe ubuntu mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko n’abakunzi b’uyu musirikare mukuru mu Ngabo za Uganda kwishimira ibirori.

Ibi birori byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 ahitwa Lugogo Cricket Oval muri Kampala, bibera kandi mu tundi duce twa Uganda aho abantu bariye ndetse bakananywa bishimira isabukuru nziza y’umu Jenerali ukiri muto. Hanakozwe indirimbo yahuriyemo ibyamamare muri Uganda yo kwifuriza isabukuru nziza Afande Muhoozi.

Abahanzi isinzi barangajwe imbere na Bebe Cool na Jose Chameleone, bitabiriye iki gitaramo cy’imbaturamugabo, aho bivugwa ko bahawe ibifurumba by’amashilingi kugira ngo baririmbire abitabira igitaramo kibanziriza isabukuru y’imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Michael Nuwagira uzwi nka Toyota usanzwe ari Nyirarume wa Lt Gen Muhoozi akaba ari nawe ushinzwe gutegura ibirori by’isabukuru ye [Afande Muhoozi], yavuze ko nta muntu uhejwe kwitabira ibi birori byafungishije imihanda myinshi mu Murwa mukuru Kampala, Polisi ya Uganda ikaba yatangaje imihanda igomba gufungwa kugira ngo umutekano ube ntamakemwa.

Toyota yatangaje ko kwinjira muri ibi birori bidasaba ubutumire, ko ubasha kuhagera wese ari buryoherwe n’umuziki. Hamaze kugezwa ibyo kurya n’ibyo kunywa byose ku buntu. Ni igihe cyo kwimara “stress” nk’uko byatangajwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nyuma ya Siporo yabanje, Lt Gen Muhoozi aherekejwe n’abajenerali batanu yashimiye urubyiruko rwavuye imihanda yose ruje kwifatanya nawe. Uru rubyiruko rwari rwitwaje amabendera y’Ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo n’ibindi Bihugu bitandukanye.

Lt Gen Muhoozi yahawe igihembo cyo guharanira amahoro n’ubwiyunge no kuba ari inshuti y’urubyiruko. Yagize ati: “Mwakoze mwese abaje hano muri iki gitondo, biba bigoye kubyuka mu gitondo cyo kuwa gatandatu, ndashima abaje hano Kololo, isabukuru ya MK48 ni umuriro muri Uganda hose, nyuma y’iyi Marathon duhurire Lugogo”. Yakomeje agira ati: “Ibi ni kubw’Igihugu cya Uganda ntabwo ari kubwa Muhoozi, iki ni igisobanuro cy’ubumwe bwa UPDF.”

Balaam Barugahara uzwi mu bategura ibitaramo muri Uganda akaba ari nawe washinzwe kwishyura abahanzi bagomba kuririmba muri iki gitaramo, yavuze ko yagerageje kwegera umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Bobi Wine usanzwe udacana uwaka na Lt Gen Muhoozi ariko akamubera ibamba. Yagize ati: “Twari twiteguye kumena banki tukamuha amafaranga yifuza ariko akaza kuririmba”.

Muhoozi Kainerugaba yavutse tariki 24 Mata 1974, avukira muri Tazania mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bakomeje kumwifuriza kugira isabukuru nziza, aho kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2022 aba yujuje neza imyaka 48, ibirori biteganyijwemo abayobozi bubashywe muri Africa no ku Isi barimo Afande [Umukomando ukomeye], Uncle, akaba Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nkuko Muhoozi we ubwe yabyitangarije kuri Twitter akunze gukoresha cyane.

Imihanda yari yuzuye
Ibyo kurya byarateguwe
Inyama na ba mucoma sinakubwira
Ibyamamare byaserutse

Related posts

Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa.

NDAGIJIMANA Flavien

AFROBASKET: Amakipe azakina ½ yamenyekanye

Christian Hakorimana

Kiyovu Sport yanyagiye Rayon Sport, abafana basaba Komite kwegura[VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Augustin April 23, 2022 at 10:53 pm

Ngo birashobokako na Uhuru azitabira iyi sabukuru

Reply
Asiimwe April 24, 2022 at 5:55 am

Happy birthday Afande Muhoozi Kainerugaba!! Gusa ndabona ibi birenze isabukuru kuko na mbere hose yagiraga isabukuru ariko ntibyigeze bihuruza imbaga !!! This is the projection and the implementation of “Muhoozi Project” May God protect Uganda and Rwanda

Reply

Leave a Comment