Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Uganda yasabwe na Amerika kwakira abahunze Afghanistan bagera kuri 2000.

Uganda iritegura kwakira impunzi 2,000 zivuye muri Afghanistan zihunga icyo gihugu, nyuma yo kubisabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bikaba bitumye Uganda iba Igihugu cya mbere cya Afrika mu kwakira izi mpunzi.

Itsinda rya mbere ry’abanya-Afghanistan 500 biriwe bategerejwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu murwa mukuru Kampala kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021.

Esther Anyakun minisitiri ushinzwe impunzi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Perezida Yoweri Museveni yemeye kwakira abaturage 2,000 ba Afghanistan abisabwe na Amerika.

Yongeyeho ko abazajya bagera ku kibuga cy’indege, bazajya basuzumwa Covid-19 maze bagashyirwa mu kato. Ibisabwa byose n’ibikenewe bizatangwa na Leta ya Amerika.

Izi nizo mpunzi za mbere zihunze ibibazo muri Afghanistan zigeze mu gihugu icyo ari cyo cyose cya Africa, nyuma y’uko aba Taribani bigaruriye iki Gihugu nyuma y’imyaka 20 barameneshejwe n’Ingabo za Amerika.

Uganda ifite amateka mu kwakira impunzi kuko ari igihugu gisanzwe gicumbikiye impunzi zirenga miliyoni imwe zahunze Ibihugu byazo kubera intambara cyangwa ibindi bibazo.

Muri Uganda impunzi ziba mu nkambi cyangwa muri rubanda. Zimwe zihabwa amasambu zikemererwa no gukora imirimo itandukanye ikorwa n’abenegihugu basanzwe.

Related posts

Kenya: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu yeguye.

NDAGIJIMANA Flavien

Basketball: Ikipe y’igihugu igiye gukina imikino ya gicuti yitegura Afrobasket 2021

NDAGIJIMANA Flavien

Rukomeje kubura gica hagati ya M23 na FARDC muri Kitchanga.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment